Ni urutonde rusohorwa buri kwezi ndetse na buri mwaka, ndetse kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, hakaba hariho urushya rwakozwe hakurikijwe Shampiyona y’Isi.
U Rwanda rwari rusanzwe ku mwanya wa 64, gusa kuva muri Mata 2026 rwateye iyi ntambwe nyuma yo kwitabira Shampiyona y’Isi y’Amakipe y’Ibihugu yabereye mu Bwongereza.
Kwitabira iri rushanwa ryahuje amakipe y’ibihugu 64 mu bagore, byahaye u Rwanda amanota aruzamura kuko rwakuyemo agera ku 120 ku mwanya wa 37, yiyongera ku yandi 286 rwakuye muri Shampiyona Nyafurika rwabayemo urwa gatanu, aba 406.
Rwahise ruzamuka ruva ku mwanya wa 64 rwariho kuva muri Mata 2026, rugera mu makipe 50 meza ku Isi muri Table Tennis, ndetse muri Afurika ruba igihugu cya karindwi.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Table Tennis mu Rwanda, ryifuza kuzamura urwego rw’abakinnyi ku buryo kugera mu 2030, ruzaba ruri mu bihugu byiza muri uyu mukino.
Ikipe y’u Rwanda ya Table Tennis mu bagore igizwe na Tumukunde Hervine, Hirwa Kellia Chantal, Uwase Diane, Mbabazi Regine na Kamikazi Elisabeth.







Ibitekerezo 0