Uyu mukino uzabera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukuboza 2026, ni wo uzaba ari nyamukuru mu mikino 13 iteganyijwe kuri uwo munsi, aho hazamenyekana abakinnyi batatu bahize abandi muri Afurika mu mikino njyarugamba ikomatanyije ya MMA.

Esperança azongera gukinira i Kigali afite intego yo kugera ku byo atashoboye mu mwaka ushize, ubwo yari yageze ku mukino wa nyuma wa PFL Africa wabereye i Cotonou muri Bénin.

Icyo gihe, uyu mukinnyi yari asigaje agace kamwe ngo umukino urangire, ariko ananirwa gukomeza ubwo yari mu kiruhuko mbere yo gutangira agace ka nyuma, bituma uwo bari bahanganye yegukana umukandara yari amaze umwaka aharanira.

Uyu Munya-Angola avuga ko kimwe mu byamugoye ari urugamba rwo mu mutwe yarwanaga, aho hari ikintu yise ‘Mr Shadow’ cyamubereye imbogamizi.

Nyuma yo gutsindwa uwo mukino, Esperança yasubiye mu myitozo, akora cyane kugira ngo yongere kwiyubaka haba ku mubiri no mu mutwe.

Muri uyu mwaka, yatsinze imikino ibiri yose ayirangije mu gace ka mbere, aba umukinnyi wa mbere mu mateka ya PFL Africa ugeze ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri.

Mu mikino 15 amaze gukina, yatsinzemo 13, atsindwa ibiri.

Kuri iyi nshuro, azaba ahanganye na David Samuel utaratsindwa umukino n’umwe mu mikino irindwi amaze gukina.

Uyu Munya-Nigeria afite ubushobozi bwo gutsinda abo bahanganye akoresheje ibipfunsi cyangwa akabatsindisha uburyo bwo kubafata bakemera ko batsinzwe. Yageze ku mukino wa nyuma atsinze uwo bahanganye binyuze mu mwanzuro w’abasifuzi.

Bitandukanye n’imikino ibanza igizwe n’uduce dutatu, imikino ya nyuma igizwe n’uduce dutanu, bikaba bizasaba aba bakinnyi bombi kwitegura neza.

BK Arena ifite igisobanuro gikomeye mu rugendo rwa Esperança, kuko ari ho yigaragarije ubwo u Rwanda rwakiraga imikino ya ½ cya PFL Africa mu Ukwakira 2025, agatsinda uwo bari bahanganye mu gace ka mbere.

Miliyoni 441 Frw zizahatanirwa i Kigali

Buri mukinnyi muri batatu bazegukana imikandara ya PFL Africa 2026 azahabwa ibihumbi 100$, bivuze ko amafaranga yose azatangwa ku bakinnyi ba mbere azagera ku bihumbi 300$ (asaga miliyoni 441 Frw).

Abakinnyi batandatu bazakina imikino ya nyuma bakomoka mu bihugu bine birimo Angola, Tchad, Liberia na Nigeria. Iki gihugu cya nyuma gifite umukinnyi kuri buri mukino wa nyuma.

Kigali izaba kandi ibaye Umujyi wa mbere wakiriye irushanwa rya PFL Africa inshuro ebyiri kuva ryatangira.

Mu mikino 13 iteganyijwe, harimo itatu yo guhatanira imikandara, ibiri y’abagore, umwe w’abafite ibilo byinshi n’indi izahuza abakinnyi baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika.

Iyi mikino izanyuzwa kuri SuperSport mu Cyongereza, Canal+ mu Gifaransa na SportyTV.

Abifuza kurebera iyi mikino muri BK Arena bashobora kugura amatike banyuze kuri pfl.info/Rwandafinals.