Ibi yabitangaje, nyuma yo kuzamura ikipe ya Gicumbi FC yari amazemo amezi abiri nyuma yo gutandukana na Etincelles FC y’i Rubavu.
Yagize ati “Nsigaranye nk’umwaka umwe cyangwa ibiri yo gukina. Hari ibindi nshaka gukora nkareka gukina umupira.“
Mbere yo kuva muri Etincelles FC agaruka muri Gicumbi FC, yari akiyifitiye amasezerano ariko kuko hari ibyari bikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye bitubahirijwe, ahitamo gutandukana na yo.
Mu 2019, uyu myugariro wanakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi, guhera mu mgimbi kugera mu ikipe nkuru, yari yavuze ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru ariko birangira akomeje gukina.
Mambo yakiniye amakipe arimo Rayon Sports, Marines FC na Etincelles FC, Bugesera FC, Espoir FC na Gicumbi FC yafashije kugaruka mu Cyiciro cya Mbere.


Ibitekerezo 0