Iri rushanwa ryahuje abakinnyi b'amakipe atandukanye arimo APR AC, Police AC, Sina Gérard AC, Rutsiro AC, Kavumu AC, Rwamagana AC na VJN, bahataniye ibihembo mu byiciro byo gusiganwa ku maguru, gusimbuka no gutera ibikoresho bitandukanye.
Mu gusiganwa metero 10.000 mu bagabo, Nizeyimana Sylvain wa APR AC yabaye uwa mbere akoresheje iminota 30, amasegonda 49 n'ibice 90.
Yakurikiwe na Ntivuguruzwa Ismaël wa Sina Gérard wakoresheje 30:52,42, mu gihe Munyakazi Félicien wo muri iyo kipe yabaye uwa gatatu akoresheje 31:05,90.
Mu bagore, Byukusenge Devotha wa Sina Gérard yegukanye umwanya wa mbere muri metero 5000 akoresheje 17:36,11, akurikirwa na Ntawuvugurizimana Valentine wakoresheje 17:51,25 na Mukarugwiza Jeannette wakoresheje 17:51,79, bombi ba Sina Gérard AC.
Mu bagabo basiganwe metero 100, Olipa Sharif wa Police AC yabaye uwa mbere akoresheje amasegonda 10,83, akurikirwa na Niyonkuru Yang Yang wa APR AC (11,05) na Tuyishimire Eric wa APR AC (11,11).
Olipa yongeye gutsinda muri metero 200 akoresheje amasegonda 21,56, akurikirwa na Nsanzumuhire Patrick wa Sina Gérard (22,36) na Igiraneza Esron (22,37).
Muri metero 400, Nsanzumuhire Benjamin wa Sina Gerard yabaye uwa mbere akoresheje amasegonda 48,28, akurikirwa na Ishimwe Yve wa APR AC (49.44) na Chan Wengo Godfrey wa Police AC (50.61).
Muri metero 800, Musabyeyezu Gérard wa APR AC yatsinze akoresheje 2:01,23, akurikirwa na Hategekimana Oreste (2:02,39) na Niwentwari Pacifique (2:03.43), bombi ba Sina Gérard.
Muri metero 1500, Niyonsenga Olivier wa Sina Gérard yabaye uwa mbere akoresheje 4:01,49, akurikirwa na Nzayisenga wa Police AC (4:05,18) na Ingabire Victor wa APR AC (4:08.26).
Mu gusimbuka umurambararo, Darius Okello wa Police AC yatsinze agejeje kuri metero 6,69, akurikirwa na Hakizimana Olivier wa Rutsiro AC (5,80m) na Nishimwe Philippe wa VJN (5,70m). Okello yanatsinze mu gusimbuka intera eshatu [Triple saut] agejeje kuri metero 13,23.
Muhirwa Jean Baptiste wa Sina Gerard yegukanye imyanya ya mbere mu gutera ingasire (10,32m) no gutera intosho (35,94m), mu gihe Twahirwa Emmanuel wa APR AC yatsinze mu gutera umubunda (46,37m).
Mu bagore, Umutesiwase Magnifique wa APR AC ni we wihariye amasiganwa y'intera ngufi, nyuma yo gutsinda metero 100 akoresheje 11,85, metero 200 akoresheje 23,53 na metero 400 akoresheje 53,48.
Muri metero 100 na 200, yakurikiwe na Niyonsaba Thabitha na Umuhoza Uwase, bombi ba APR AC.
Muri metero 800, Abizera Sonia Elie Elohe wa Sina Gerard yabaye uwa mbere akoresheje 2:14,31, akurikirwa na Uwiduhaye Theophile (2:20,20) na Byukusenge Devotha (2:24,42).
Muri metero 1500, Irabagiza Honorine wa Sina Gerard yatsinze akoresheje 4:29,99, akurikirwa na Mukarugwiza Jeannette (4:56,20) na Nyirambarushimana Jean d'Arc (5:06,75).
Uwimana Lucie wa Sina Gerard yatsinze mu gusimbuka umurambararo (5,10m) no gusimbuka intera eshatu (11,03m).
Mu gutera umubunda, Ishimwe Jeannine wa APR AC yatsinze agejeje kuri metero 41,70, mu gihe Mukayisenga Salima wa GS Saint Aloys yegukanye umwanya wa mbere mu gutera ingasire (23,81m), naho Kora Niyibega Bernise wa Sina Gerard atsinda mu gutera intosho (10,33m).
Iri rushanwa ryasize Umutesiwase Magnifique ari we wegukanye imyanya ya mbere myinshi, itatu, mu masiganwa y'abagore, naho Olipa Sharif, Darius Okello na Muhirwa Jean Baptiste begukana intsinzi ebyiri buri umwe mu bagabo.























Ibitekerezo 0