Iri rushanwa riri no ku ngengabihe ya Shampiyona ya Afurika ryatangiye hakinwa "Super Stage" yabereye mu masangano ya Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre.

Mu muhango wo gufungura iri siganwa, Gakwaya Christian, yavuze ko bamaze guhabwa uburenganzira bwo kuzakira n’irya 2023.

Yagize ati “Imitegurire y’irushanwa mu Rwanda imaze kuba myiza ku buryo ababishinzwe badahwema kubitwereka. Ni muri urwo rwego no mu mwaka utaha wa 2023, tuzongera tukakira iri rushanwa.”

Mbere y’uko bahatana, abasiganwa babanje kwimenyereza umuhanda bakiniyemo. Nyuma batangiye kurushanwa bahanganye babiri babiri kugira ngo haboneke uzatangirira ku mwanya w’imbere n’uko bazahaguruka bakurikiranye.

Muri rusange irushanwa ryatangiye neza ndetse nta mpanuka ikomeye yaribereyemo. Ibi bishimangirwa n’Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Munyanziza Gervais.

Ati “Iki gikorwa cyishimiwe ku buryo bugaragarira buri wese, ryitabiriwe kandi cyane nta n’umukinnyi n’umwe wagize impanuka idasanzwe.”

Yongeyeho ko hakiri akazi kenshi kugira ngo babashe kuza imbere y’igihugu cya Kenya mu mitegurire, ndetse Minisiteri igiye gushyiramo imbaraga kugira ngo ibone abaterankunga bazayifasha kuko ikibura muri rusange ari amikoro.

Imodoka zose zitabiriye irushanwa uko ari 20 zabashije kurisoza. Nkuko byari byitezwe Patel Karan ukinira Ikipe yo muri Kenya ni we wabashije kuza ku mwanya wa mbere. Leroy Gomes ukinana n’umugore we Urshlla Gomes na bo basoje ku wa kabiri.

Irushanwa rirakomereza mu Karere ka Bugesera, aho abasiganwa bazanyura mu mihanda ya Gako-Gasenyi na Nemba-Ruhuha mu gihe ku Cyumweru bazarushanwa mu mihanda ya Kamabuye-Gako.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ni we watangije Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022. Yari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC), Gakwaya Christian

Umukinnyi w'Ikipe y'u Rwanda Giancarlo Davite n'umwungiriza we bafashe ifoto y'urwibutso na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida wa RAC, Gakwaya Christian

Ubwo Wahome Jeremiah yatangiraga isiganwa, abakinnyi bahagurukiraga kuri Kigali Convention Centre

Sylvia Vindevogel ufasha umukinnyi Umunyarwanda Giancarlo Davite yari afite akanyamuneza

Rwiyemezamirimo Sina Gérard, nyiri Entreprise Urwibutso Nyirangarama, yarebye iri rushanwa ritangira

Patel Karan ni we wabaye uwa mbere ku rutonde rusange

Imodoka ya Kimathi McRae wo muri Kenya ni yo yagize akabazo

Mu modoka 20 zasiganwe uyu munsi harimo iy'abakinnyi b'Abanyarwanda Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude bakinana

Queen Kalimpinya ubwo yiyekaga abafana, imodoka ye yagezweho itegerezanyijwe amatsiko menshi

Miss Kalimpinya Queen ni we wari utwaye imodoka. Yanditse amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere ubigezeho muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022

Abafana bari benshi ku mihanda bareba uko abahanga batwara imodoka

Prime Insurance Ltd itanga serivisi z'ubwishingizi iri mu baterankunga ba Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022

Abanya-Uganda baserukanye ibendera ry'igihugu cyabo mu gushyigikira abakinnyi bagihagarariye

Ikipe ya Patel Karan iri kumwe na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC), Gakwaya Christian, bari kumwe na Miss Kalimpinya Queen wabaye Umunyarwandakazi wa mbere wakinnye Irushanwa ryo gusiganwa mu modoka "Rwanda Mountain Gorilla Rally"

McRae Kimathi yavuye mu isiganwa ajya kwita ku modoka ye asubira gukina nyuma

Leroy Gomes yashimishije abari baje kureba uyu mukino kubera uburyo atwara imodoka

Irushanwa ryo gusiganwa mu mamodoka ryitabiriwe n'abafana benshi

Bamwe mu bakunzi b'umukino wo gusiganwa ku modoka bari bicaye hejuru ya Radisson Blu Hotel aho bari bitegeye imodoka zisiganwa

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 yitabiriwe n'ibihugu bitandukanye

Amafoto: Yuhi Augustin