Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 11 tariki 20-25 Ukwakira 2026, ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Karere ka Gatatu ka Africa Aquatics, barimo abo mu Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Sudani, Djibouti na Somalia.
U Rwanda rwagiye muri Uganda ruhagarariwe n’abakinnyi 16, barimo abakobwa barindwi n’abahungu icyenda. Ni ubwa mbere Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye iri rushanwa ifite abakinnyi bangana gutyo.
Mu bakobwa bahagarariye u Rwanda harimo Mugabo Aragsan, Bigwi Milly Pearl, Niyiturinda Fabiorah, Kalisa Keza, Kaviranga Iris Berbe, Iradukunda Pamella na Singizwa Iyizire Aurelie Djaruche.
Mu bahungu icyenda harimo Iradukunda Eric, Ntwali Jayden, Mugwaneza Bosco, Murenzi Shema Colwyme, Byiringiro Christian, Murenzi Kean, Niyomurenkezi Shema, Kaiga Kevin na Kabagema Sheja Rayn.
Ikipe y’u Rwanda kandi yajyanye n’abatoza n’abayobozi barimo Rukundo Patrick nk’Umutoza Mukuru, Irankunda Isihaka nk’Umutoza Wungirije, Umutoniwase Florentine nk’Umuyobozi w’Ikipe ndetse na Bazatsinda James uyoboye itsinda ry’u Rwanda muri iri rushanwa.
Kwitabira iri rushanwa ku bakinnyi b’u Rwanda ni umwanya wo guhangana n’abakinnyi bo mu bindi bihugu byo mu karere no gukomeza kongera ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga.
Mu 2025, ubwo u Rwanda rwari rwitabiriye ‘Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championships’ yabereye i Nairobi muri Kenya, rwahagarariwe n’abakinnyi 13.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga bwavuze ko bushimira Minisiteri ya Siporo ikomeje kubushyigikira mu guteza imbere impano z’abakinnyi binyuze mu kwitabira aya marushanwa mpuzamahanga.









Ibitekerezo 0