Umuhango wo gutangiza iyi gahunda, wabaye ku wa 7 Ugushyingo 2026, witabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), Niyongabo Damien, abahoze bakina Karate, abayikina ubu ndetse n’abakunzi b’uyu mukino.
Nkuranyabahizi Noël, washinze akaba anayobora The Champions Sports Academy, yasobanuye ko iyi gahunda yashyizweho kugira ngo abahoze bakina Karate babone amahirwe yo gukomeza imyitozo, kubungabunga ubuzima no gusigasira ubumenyi n’indangagaciro bakuye muri uyu mukino.
Yashimangiye ko Karate atari umukino w’amarushanwa gusa, ahubwo ari siporo umuntu ashobora gukora ubuzima bwe bwose.
Muhizi Marcellin, umwe mu bakinnyi b’inararibonye ba Karate, yagaragaje ibyishimo byo kubona iyi gahunda itangijwe, avuga ko ije mu gihe abantu benshi bari bakeneye ahantu ho kongera guhurira no gukorera imyitozo ya Karate.
Perezida wa FERWAKA, Niyongabo Damien, yashimye iki gikorwa, agaragaza ko kizagira uruhare mu guteza imbere Karate haba ku bazitabira barimo abafite ubunararibonye muri uyu mukin n’abakiri bato bagikina Karate yo kurushanwa kuko bazabafatiraho urugero.
Yakomeje agira ati “Abakarateka bagomba kurangwa n'indangagaciro za Karate ndetse n'umuco Nyarwanda ku buryo bakomeza kuba intangarugero mu muryango Nyarwanda. Iyi gahunda ije kunganira gahunda za FERWAKA zo gushishikariza abantu bose gukora siporo. Siporo ni ubuzima.”
Niyongabo yashimiye kandi The Champions Sports Academy ku bufatanye bwayo mu guteza imbere umukino wa Karate mu Rwanda.
Gahunda ya Karate for Life ikubiyemo imyitozo ya Wado Ryu na Shotokan Karate, Kata, Kumite, ‘Self-Defence’ n’imyitozo ngororamubiri.
Imyitozo izajya ibera mu nyubako ya Remera Corner Building, Igorofa rya kabiri, mu Gisimenti, aho The Champions Sports Academy ifite icyicaro gishya.











Ibitekerezo 0