Nyuma y’aho Stade Amahoro ivugururiwe, umubare w’abayigana mu rwego rwo gukora siporo ku giti cyabo waragabanutse, ari na yo mpamvu yakoranye na Mukasa Nelson usanzwe ukoresha siporo zizwi nka Car Free Day, kugira ngo uyu mubare wongere kwiyongera.
Ku ikubitiro hashyizweho siporo zigenewe abantu bose, aho buri munsi kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru, ababyifuza bahagera akabakoresha siporo mu buryo bwihariye.
Kuri iyi nshuro hashyizweho siporo zihariye ku bafite imyaka 50 kuzamura zizatangira ku wa 9 Ugushyingo 2026, aho bazajya bajya kuri Stade Amahoro ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu, mu masaha y’umugoroba bagakoreshwa siporo na we.
Mukasa yavuze ko ari siporo yashyizweho mu rwego rwo gufasha abakuze guhangana na zimwe mu ndwara zitandura, cyane cyane izikunze gufata abakuze.
Ati “Ni siporo izajya ikorwa mu rwego rwo gufasha abantu bakuze gukomeza kugira ubuzima bwiza, kongera imbaraga z'umubiri, kurwanya indwara zibasira abageze mu zabukuru no kubaka ubumwe binyuze muri sporo.”
Mukasa Nelson amenyerewe mu gutegura no gukoresha siporo rusange ikorwa muri gahunda ya Car Free Day n’iz’abantu ku giti cyabo mu Rwanda.
Ibi yabiherewe igihembo mpuzamahanga cy’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri siporo gitangwa cya ‘Vigor unsung Heroes Awards International’.
Uyu kandi ategura amarushanwa ahuza amarerero y’umupira w’amaguru by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe gushaka impano za ruhago no kuzishakira amakipe, binyuze mu irerero rye rya Children and Youth Sports Academy.







Ibitekerezo 0