Ni urugendo rwitezweho kumara amasaha 36, rwateguwe na Onzestar mu gikorwa cyiswe ‘The Move Up Africa 2026– Rwanda Endurance Challenge’, kigamije guhuza siporo, ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge no guteza imbere ubukerarugendo.

Iki gikorwa kigamije kugaragariza abantu akamaro ko gukora siporo mu kubungabunga ubuzima, gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kumenyekanisha ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda.

Urugendo ruzatangirira imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali mu ijoro rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, guhera Saa Sita z’ijoro, rukazasorezwa mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, Saa Sita z’amanywa.

Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Kagorora yagize ati “Mu byo dukora tuba dushaka no gufatanya na Leta yacu muri gahunda zitandukanye. Ni igikorwa twafatanyijemo n’abakorera imyitozo ngororamubiri muri Onzestar na Vital'O kugira ngo dukore uru rugendo.”

Nyuma yo gusoza uru rugendo, ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, Kagorora n’abo bazaba bari kumwe bazifatanya n’abakunzi b’imyitozo ngororamubiri bo mu Karere ka Rubavu.

Bazahurira ahakorerwa imyitozo ngororamubiri hazwi nka Apollo Fitness, Saa Moya za mu gitondo, mbere yo kwerekana imyitozo yihariye ikorwa na ONZESTAR ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Kagorora Phocas uzayobora iki gikorwa, asanzwe azwi mu bijyanye no gukoresha imyitozo ngororamubiri, by’umwihariko Aerobics, aho yanaciye agahigo muri Afurika ko kumara amasaha 11 akoresha iyi myitozo.

Binyuze muri iki gikorwa, Kagorora na bagenzi be bashaka kwerekana ko siporo idafasha gusa mu kubungabunga ubuzima, ahubwo ishobora no kwifashishwa mu gukemura ibibazo byugarije umuryango mugari, birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Urugendo rwa Kagorora na bagenzi be, ruzava i Kigali rwerekeza i Rubavu, rugamije ubukangurambaraga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Muri uru rugendo, Kagorora azaba ari kumwe na bamwe mu bo basanzwe bakorana siporo
Kagorora asanzwe afite agahigo muri Afurika ko kumara amasaha 11 akoresha imyitozo ngororamubiri izwi nka Aerobics