Ivumbi mu mihanda, imodoka zigendera ku muvuduko uri hejuru, abafana bari babukereye ndetse n’isiganwa rya moto, ni bimwe mu byaranze Huye Rally 2026 yasojwe mu mpera z’icyumweru mu turere twa Huye na Gisagara.
Iri siganwa rizwi “Memorial Gakwaya Claude”, ryabaye kuva ku wa 16 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2026.
Kuva ku munsi wa mbere, abafana bari benshi ku mihanda n’ahantu hatandukanye ryanyuraga mu Karere ka Huye n’aka Gisagara, bamwe bahagaze ku nkengero zayo, abandi ku dusozi bareba uko abapilote bahanganaga.
Mu modoka, Giancarlo Davite wari kumwe na Matteo Davite muri Mitsubishi EvoX ni we witwaye neza kurusha abandi, ayobora isiganwa kuva ritangiye kugeza ku musozo.
Davite yarangije uduce 10 twakinwe akoresheje isaha imwe n’iminota 30, aza imbere y’abandi bapilote barimo Umunya-Uganda Ponsiano Lwakataka wabaye uwa kabiri na Gakwaya Eric wabaye uwa gatatu.
Icyatumye Huye Rally y’uyu mwaka irushaho kugira umwihariko ni uko hatagaragayemo imodoka gusa, ahubwo hanabayeho isiganwa rya moto ryakuruye amaso ya benshi mu bari bitabiriye. Ni isiganwa ryegukanywe na Olivier Fietzek akoresheje iminota 32 n’amasegonda 45, ahigika abandi 11 bari bahanganye.
Uretse gutwara Huye Rally 2026, Davite yanashimangiye kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu modoka muri uyu mwaka wa 2026.
IGIHE yabakusanyirije amafoto agaragaza bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iri siganwa.
Imbere muri Mitsubishi EvoX itwarwa na Giancarlo DaviteGiancarlo Davite afunga 'casque' mbere yo gutangira isiganwaMatteo Davite (ibumoso) na Giancarlo Davite (iburyo) mbere yo gusiganwaUko 'casque' irinda umutwe w'abasiganwa iba imezeIcyapa kigaragaza aho isiganwa ryatangiriragaHuye Rally 2026 yakinwe n'imodoka 10Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude begukanye Huye Rally mu 2024, bari mu bakinnye iy'uyu mwaka Mwambazi Lawrence afungira 'casque' Ponsiano Lwakataka uri mu bapilote bakomeye muri Rally yo muri UgandaYannick Dewalque wahoze akina 'Rally' ubu aba ari mu bijyanye na tekinike areba niba imodoka zimeze neza ku buryo zakina isiganwa Amasiganwa ya Rally abera mu mihanda y'ibitakaSubaru Impreza yari itwawe na Banange Jean Chris ari kumwe na Gahigi M AriellaAbafana ba Rally bari bitabiriye ku bwinshi i GisagaraSubaru Impreza yari itwawe na Yoto Fabrice ari kumwe na Jojo MugeniPrime Insurance yari mu bateye inkunga Yoto FabriceGakwaya Eric na Aurore Kayibanda batwaye Subaru Impreza STI N10 Faisal Kayiira na Babu Yusuf bitabiriye bavuye muri UgandaKwizera Claude na Cyatangabo ntibasoje isiganwa Gakwaya Claude na Mugabo Claude batwaye Subaru Impreza STIHari abakurikiye Rally bitabasabye kuva mu mirimo yabo, kuko yabacagaho mu mirimaPonsiano Lwakataka na Mwambazi Lawrence muri Subaru Impreza Sti N12BMitsubishi EvoX ya Giancarlo Davite mbere yo guhagurukaMiss Aurore Kayibanda wari umupilote wungirije wa Gakwaya Eric yifotoreza mu muryango w'imodokaImvura yaguye ku wa Gatandatu yatumye ahari hitezwe ivumbi hagaragara icyondoMu isiganwa haba hari imodoka zibanza imbere zireba niba nta kibazo kiri mu muhandaBamwe bicara hejuru y'imodoka kugira ngo barebe neza isiganwaPeugeot yari itwawe na Jacques Hakizimana ari kumwe na Kevin SemanaIkorosi ry'i Save rishimisha benshi muri Huye RallyGakwaya Eric na Aurore Kayibanda bakata i GisagaraKimwe mu biryoshya Rally haba harimo n'ivumbi Isiganwa rya moto na ryo ryatanze ibyishimo muri Huye RallyAha, uwari utwaye moto yashatse gukata, agwa hasi Yahise asimbuka moto, we ntiyagera hasi Giancarlo Davite yatwariraga ku muvuduko uri hejuruYoto Fabrice na Jojo Mugeni basoje Huye Rally bari bashyigikiwemo na Prime InsuranceImodoka eshatu zitwaye neza kurusha izindi muri Huye Rally 2026Ibihembo byatangiwe hanze ya Stade ya HuyeGiancarlo Davite yavuze ko yishimiye kwegukana Huye Rally ku nshuro ya kaneByari ibyishimo bikomeye kuri Giancarlo Davite ubwo yazamuraga igikombe cya "Memorial Gakwaya Claude" Meya wa Huye, Sebutege Ange ahemba ikipe ya Ponsiano Lwakataka na Mwambazi Lawrence babaye aba kabiri Gakwaya Eric na Aurore Kayibanda babaye aba gatatu Perezida wa RAC, Gakwaya Eric, ashimira Akarere ka Huye kari umufatanyabikorwa wa Huye Rally Faisal Kayiira na Babu Yusuf bashimirwa ku mwanya wa kaneAbitwaye neza mu isiganwa rya moto na bo barashimiweOlivier Fietzek wegukanye Shampiyona yo gusiganwa kuri moto, ashimirwa na bagenzi be Rutabingwa Gratien yashimiwe ku myaka hafi 40 yari amaze mu mukino wo gutwara imodoka, aho mu myaka 38 ishize yakinnye isiganwa rye rya mbere muri Huye Rally. Abapilote bose bakoze imirongo ibiri bamuha icyubahiro
Ibitekerezo 0