Ubwo ryaherukaga mu 2025, muri BK Arena habereye imikino ya ½, gusa kuri iyi nshuro hazakinirwa iya nyuma. Abakinnyi bazatsinda iyi mikino bazaba ari bo ndwanyi za mbere muri Afurika. 

Mbere yo gukina iyi mikino iteganyijwe ku wa 12 Ukuboza 2026, buri wese mu cyiciro arimo yahize gutsinda mugenzi, dore ko harimo n’abatagiye gukinira mu Rwanda bwa mbere.

Shido Boris Esperança wari mu Rwanda mu mwaka ushize akanahakura itike y’imikino ya nyuma, azahatana mu cyiciro cya ‘Welterweight’. Yavuze ko ijoro azakiniraho rizaba ridasanzwe kuko yaryiteguye.

Ati “Njye, ikipe yanjye n’umuryango wanjye twakoze byinshi kugira ngo inzozi zanjye zizabe impamo. Dukora byose kugira ngo tubeho neza. Ku wa 12 Ukuboza, Abanyafurika bitegure ijoro ry’imbonekarimwe.”

“Nizeye neza ko ari njye uzaba nimero ya mbere, kuko ibyo nakoze byose nagiraga ngo nzabe uwo muntu.”

David Samuel wo muri Nigeria uzahatanira umukadara wa ‘Welterweight’, yavuze ko akazi yatangiye kagomba kurangira ahesheje ishema igihugu cye.

Ati “Inkomoka yanjye muri Nigeria yamfunguriye amarembo yo gukina muri PFL Africa kandi nkagera ku mukino wa nyuma. Ni umukino uhamya indangagaciro z’aho nakomotse.”

“Nyuma y’iyo ntsinzi, uzaba ari umusaruro w’imyaka myinshi ishize yo gukora cyane, kwigirira icyizere no gushyigikirwa n’abampoze iruhande. Inkuru yanjye ntirarangira, ku wa 12 Ukuboza nzinjira kibuga nk’umugabo uje gusohoza akazi natangiye.”

Umunya-Nigeria Patrick Ocheme wari ufite abakunzi benshi mu mwaka ushize ubwo yari mu Rwanda, yabijeje intsinzi kandi ikaboneka byihuse cyane mu cyiciro azahatanamo cya ‘Lightweight’.

Ati “Ndanezerewe cyane kuba ndi umwe mu bazajya gukina imikino ya nyuma ya PFL Africa. Ibi bisobanuye byinshi kuri njye usanzwe ukunda gusoza umurwano hakiri kare cyane. Ndi umuhanga karemano mu gukubita ingusho [K.O].

“Ku bakunzi banjye muri PFL Africa n’abakunda imikino njyarugamba, mwitegure Star Boi kuko ntabwo azabatenguha. Imana ishobora byose iranshyigikiye, izakomeza kunshyigikira nanjye nyihe icyubahiro. Nzahangana n’umukinnyi ukomeye, ariko nizera imyitozo yanjye, ubwenge nkoresha mu guhangana n’imbarga zanjye.”

Umunya-Sénégal, Demba Seck, uzahatana na we muri iki cyiciro, yavuze ko azi neza uwo bazahangana, ariko yizeye ubushobozi bwe ku mukino wa nyuma.

Ati “Kugera ku mukino wa nyuma wa PFL Africa zari inzozi zanjye kandi zisobanuye byinshi kuri njye. Gusa intego ni ukuba nimero ya mbere muri ‘Lightweight’.

“Patrick ni umukinnyi ukomeye, kandi nari mbizi ko bitewe n’inzira twanyuzemo tuzahurira ku mukino wa nyuma. Nizera ko ari njye mukinnyi wuzuye, ufite tekiniki, ukomeye, kandi w’inararibonye muri iki cyiciro.”

Raphael Uchegbu na we wo muri Nigeria uzahatana muri ‘Bantamweight’ yavuze ko kugera ku mukino wa nyuma ari ikiraro kizamugeza ku kuba indwanyi ikomeye ku Isi.

Ati “Ndanezerewe cyane kuba nzakina umukino wa nyuma w’iri rushanwa. Ni amahirwe yanjye anganisha ku kuba mu bakomeye ku Isi, ndetse nkazamura n’ibendera rya Nigeria muri uyu mukino. Abafana mwitegure ibishashi ku itariki ya 12 Ukuboza.”

Dwight Joseph wo muri Liberia uzahatana na we muri ‘Bantamweight’, yavuze ko akazi yatangiye azagasoreza i Kigali, kandi agatahana umukandara.

Ati “Kugera ku mukino wa nyuma bisobanuye byinshi kuri njye. Iyi ni yo mpamvu ninjiye muri iri rushanwa mu mwaka ushize. Ntewe ishema n’aho ngeze ubu. Ndi kwandika amateka atandukanye, ubu ahatahiwe ni Kigali, aho nzazamurirwa ukuboko nkatahana umukandara.”

Abazakina imikino ya nyuma baherutse kubona itike binyuze mu mikino ya ½ yabereye i Casablanca muri Maroc. 

Abazahatana bazakina mu byiciro bitatu bahanganiye umukandara wa mbere muri Afurika n’ibihembo bingana n’ibihumbi 100$ [asaga miliyoni 147 Frw] kuri buri cyiciro.