Iyi Car Free Day yitabiriwe n’abakiri bato bahuriye ku masangano y’umuhanda wo kuri Kigali Convention Centre, yateguwe n’Ikipe ya Ndabaga Cycling Team isanzwe yitabira amarushanwa ya Federasiyo y’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Iyi kipe iterwa inkunga na Rwanda Bookmobile yashinzwe n’abarimo Patrick Mahoney wanitabiriye Car Free Day y’Abana ku Cyumweru. Ndabaga igamije gufasha abana b’abakobwa muri siporo, babifatanya no kwiga.

Umutoza wayo, Uwambaje Eugène, yavuze ko bishimiye ubwitabire bw’abana ndetse na bo ubwabo bishimiye siporo yo gutwara igare.

Ati “Ni igikorwa cyagenze neza aho bana bitabiriye ari benshi cyane, benshi bakunze siporo y’igare. Bakoze Yoga ndetse hari n’ibitabo byo gusoma. Bose hamwe bari abana 68.”

Uwambaje yakomeje avuga ko bifuza ko iki gikorwa cyo gukundisha abana umukino w’Amagare kizajya kiba kabiri mu kwezi nk’uko bimeze muri Car Free Day itegurwa n’Umujyi wa Kigali.

Muri iyi Car Free Day’Abana, bigishwa uburyo bamenya gukoresha ibimenyetso n’ibyapa byo mu muhanda ndetse mu rwego rwo kubishyira mu bikorwa, bamwe muri bo bakoraga nk’abapolisi, abandi nk’abaganga, bakereka bagenzi babo uko bakwiye kwitwara.

Imanzi Rejoice yari polisi naho  Sana [uwicaye] ari umuganga
Imanzi Rejoice yari polisi naho Sana [uwicaye] ari umuganga
Abitabiriye iyi Car Free Day banasomye ibitabo
Abitabiriye iyi Car Free Day banasomye ibitabo
Benshi mu bana bitabiriye iyi Car Free Day bakunze siporo y'igare
Benshi mu bana bitabiriye iyi Car Free Day bakunze siporo y'igare
Manzi Liam yerekaga bagenzi be amategeko y'umuhanda
Manzi Liam yerekaga bagenzi be amategeko y'umuhanda
Abana bakoze siporo zitandukanye zirimo na Yoga
Abana bakoze siporo zitandukanye zirimo na Yoga
Zuba Grace ni we witabiriye ari muto kuko afite imyaka ibiri
Zuba Grace ni we witabiriye ari muto kuko afite imyaka ibiri
Patrick Mahoney washinze Rwanda Bookmobile itera inkunga Ndabaga Cycling Team, yitabiriye iyi Car Free Day y'Abana
Patrick Mahoney washinze Rwanda Bookmobile itera inkunga Ndabaga Cycling Team, yitabiriye iyi Car Free Day y'Abana