Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, ni bwo Ikipe y’u Rwanda yakinnye n’iya Tanzania yakiriye imikino, byahuriye ku kibuga cya Filbert Bayi Multi Sports Centre.
Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi, ariko u Rwanda rucyura intsinzi y’ibitego 42-32. Iyi yabifashijwemo na Hungurimana Clementine watsinze ibitego birindwi.
Hungurimana kandi ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino, atera ikirenge mu cya Ineza Joy na we wegukanye igihembo cyo kwitwara neza ku mukino u Rwanda rwanyagiyemo Djibouti ibitego 49-9.
U Rwanda rwahise ruyobora Itsinda B ryo muri iyi mikino y’Akarere ka Gatanu, rubona itike yo kuzakina imikino ya ½, aho ruhura na Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.
Ikipe izegukana igikombe cy’iri rushanwa ni yo izabona itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Tunisia.
Ikipe izahagararira Zone 5 izaba iri mu Itsinda C ririmo Tunisie, Cameroun na Zambia.















Ibitekerezo 0