Aba bombi bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo by’umwihariko urwa Instagaram, batangaza ko ku itariki ya 3 Ugushyingo 2026, bibarutse umwana w’umukobwa bamwita Bianca.
Ni umwana bungutse nyuma y’uko muri Gashyantare 2026 basezeranye bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo, gusa amakuru yo gutwita kwa Alexandra Leclerc bakomeza kuyagira ibanga.
Kubera izina bise umwana wabo w’umukobwa, benshi mu bakunzi b’uyu mukinnyi wa Ferrari, babisanishije no kuba yashatse kumwitirira uwahoze ari Se muri batisimu, Jules Bianchi, akaba yari n’umujyanama we wa mbere.
Jules Bianchi na we wahoze ari umukinnyi wa Formula One hagati ya 2013 na 2014, yitabye Imana mu 2015, ariko Charles Leclerc akomeza kuvuga ko azusa ikivi cye muri uyu mukino.
Charles Leclerc w’imyaka 29 ntaregukana Shampiyona ya Formula One, gusa yegukanye amasiganwa icyenda, ndetse inshuro 59 zose yagaragaye mu bakinnyi batatu beza.
Uyu muryango wakiriye amakuru meza mu gihe Charles Leclerc ukomoka i Monaco atari mu bihe byiza mu ikipe kubera umwuka mubi hagati ye na Lewis Hamilton bakinana.








Ibitekerezo 0