Ku wa 31 Werurwe 2026, Ikipe y’Igihugu ya Espagne yakiriye iya Misiri kuri RCDE Stadium mu mukino wa gicuti. Icyo gihe amakipe yombi yarimo yitegura imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, cyaje no kwegukanwa na La Roja.

Nubwo wari gicuti ariko warangiriye mu manza, kuko RFEF yahise itagira gukurikiranwa mu nkiko z’umupira w’amaguru kubera ibikorwa by’ivangura byakozwe n’abafana bayo.

Icyo gihe abafana ba Espagne barahagurutse muri stade, batangira kuririmba ko utahagurutse wese ari umusilamu. Ibyo byababaje abo mu Ikipe y’Igihugu ya Misiri na bamwe mu bakinnyi ba Espaghe bari mu idini ya Islam.

Kugira ngo abafana batuze byasabye ko hatangwa amatangazo muri stade ko bitemewe, ndetse n’ubutumwa bwo kurwanya ivagura mu mupira w’amaguru butambutswa ku nsakazamashusho zayo.

Rutahizamu wa Espagne, Lamine Yamal, usanzwe ari Umuyisilamu yaganiriye n’itangazamakuru avuga ko ibyakozwe n’abafana ari “ivangura ridakwiriye umwanya mu mupira w’amaguru.”

FIFA yahise ihanisha RFEF kwishyura amande y’ibihumbi 20$ [29.563.680 Frw], no gukina umukino wa gicuti wundi yategura muri stade yakiriyemo harimo 15% by’abajya muri iyo stade.

Ntabwo RFEF yemeye iki cyemezo kuko yahise ijya kujurira, gusa nanone FIFA itesha agaciro ubujurire bwayo nk’uko byemejwe n’Ibiro by’Ubuvugizi bwayo buganira n’Ibiro Ntaramakuru bya Reuters.

Umwe mu bayobozi ba RFEF waganiriye na Reuters yavuze ko bitagiye kugarukira aho, kuko ikirego cyabo kigomba kugera mu Rukiko Rukuru rwa Siporo ku Isi (CAS), akaba ari rwo rufata umwanzuro wa nyuma kuri ibi birego.

Yagize ati “Aho byari bigeze RFEF ​yahise igira icyo ibikoraho, ikimenya ko ibiri gukorwa amakosa. Hafashwe n’ingamba zituma ibyabaye bidasubira, kandi abafana na bo bagaragaje ko batari bagamije ivagura. Bityo rero ni ukwitabaza inzego nkuru nka CAS.”

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, nyuma yo gutsinda Argentine ku mukino wa nyuma.

Espagne igiye kujurira muri CAS kubera abafana bayo bagaragaje ivangura