Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko yungutse miliyoni 31,2$ mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, nyuma y’imyaka yari imaze ihanganye n’ibibazo by’amikoro n’imyenda.
Ibi byatangajwe ku wa 21 Ugushyingo 2026, mu Nteko Rusange ya 48 ya CAF yabereye i Abuja muri Nigeria, aho hanagaragajwe ko amafaranga yose iki kigo cyinjije yageze kuri miliyoni 284$.
CAF yasobanuye ko iri zamuka ry’amafaranga ryatewe ahanini n’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cya 2025 cyabereye muri Maroc, cyagize uruhare rukomeye mu kongera amafaranga yinjizwa n’iri shyirahamwe.
Iri rushanwa ryagize abafatanyabikorwa b’ubucuruzi 23, umubare utari warigeze ugerwaho, bafashije CAF kwinjiza arenga miliyoni 100$.
Imibare yatangajwe igaragaza ko umutungo CAF yari ifite mu bubiko wavuye ku gihombo cya miliyoni 16,8$ ugera ku nyungu za miliyoni 14,4$
Mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2026, amafaranga CAF yari ifite kuri konti zayo yari ageze kuri miliyoni 118,8$.
Iyi mibare igaragaza impinduka zikomeye mu micungire y’imari ya CAF, kuko mu 2021 yari ifite imyenda irenga miliyoni 100$.
Mu myaka itanu ishize, CAF yakoze impinduka mu mikorere yayo, zatumye iva mu gihombo igera ku rwego rwo kongera kunguka.
CAF yanatangaje ko yongereye inkunga y’amafaranga igenera buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru riyigize, iva ku bihumbi 525$ igera ku bihumbi 700$.
Iyi nkunga igamije gufasha amashirahamwe y’ibihugu binyamuryango kubona ubushobozi bwo guteza imbere ibikorwa by’umupira w’amaguru.
Ibyatangajwe muri iyi Nteko Rusange bigaragaza ko CAF ikomeje kuzahura ubukungu bwayo, nyuma y’igihe kirekire yari imaze ifite ibibazo by’imari, bikaba byaragiye bigira ingaruka ku mikorere yayo.





Ibitekerezo 0