Ni ibirori biri muri gahunda ya ‘BK@60’ byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, ubwo Bugesera FC yakinaga na Al Hilal SC, muri shampiyona ya BK Pro League, iterwa inkunga na Banki ya Kigali.

Umukino warangiye Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC igitego 1-0. Gusa nubwo abafana b’iyi kipe yari yakiriye umukino batsinzwe, ntibyababujije kwishima binyuze mu gitaramo cyari cyateguwe na Banki ya Kigali.

Bavuye mu myanya yabo binjira mu kibuga, kugira ngo bakurikirane igitaramo cyaririmbyemo abahanzi bakomeye, ari bo Bwiza na Juno Kizigenza.

Gusa mbere y’uko bajya ku rubyiniro, babanje gucurangirwa indirimbo zo mu njyana zitandukanye babifashijwemo na DJ RY.

Bwiza yamukoreye mu ngata, ajya ku rubyiniro, atangirira ku ndirimbo ye ‘Danger’ yakoranye na Danny Vumbi, akomereza kuri ‘Boda Boda’, ‘Best Friend’, ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie n’izindi ze zanyuze abatuye i Bugesera.

Nyuma ye, Juno Kizigenza na we yakiranwe urugwiro. Atangira aririmba ‘Nazubaye’, akurikizaho ‘Aye’, ‘Igitangaza’, ‘Kurura’ yakoranye na Bushali, ‘Yaraje’, ‘Nightmare’ n’izindi.

Ibi birori biri mu bikorwa Banki ya Kigali yateguye muri uyu mwaka wa 2026, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 imaze ikorera mu Rwanda, kuva mu 1966.

Nyuma y’ibyabereye i Rubavu na Bugesera, Banki ya Kigali irateganya igitaramo kinini cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe, aho Bruce Melodie, Tuff Gangz, Butera Knowless, Riderman n’itsinda rya Active bari mu bamaze kwemezwa.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2026, kikaba kiri mu bikorwa bitandukanye Banki ya Kigali yateguye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 imaze itanga serivisi z’imari mu Rwanda.