Amavubi arakira Mali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, kuri Stade Amahoro, mu mukino w’umunsi wa kane w’Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko ashyigikiye Amavubi, anashishikariza Abanyarwanda kuzitabira uyu mukino ari benshi.

Yifashishije amagambo y’indirimbo izwi cyane mu Rwanda, agaragaza ko urukundo akunda Amavubi ari rwo rutuma ahora ayatekereza.

Yagize ati “Gatatu,Gatandatu,Karindi,Umunani, Cyenda Cumi na rimwe ese wowe Mukazayire ninde mwana ukunda ngo natwe tumukunde… Njye nkunda Amavubi niyo yantwaye umutima, niyo atuma ntagoheka namwe muyakunde.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda gushyira hamwe bagashyigikira Ikipe y’Igihugu, ashimangira ko abakinnyi bamaze kwitegura guhangana na Mali.

Ati “Abazi ako karirimbo intero n'inyikirizo ntayindi uyu munsi ni : Twese Inyuma y'Amavubi.”

Yongeyeho ati “Ni amasaha abarirwa ku ntoki ngo umukino utangire! Amavubi yiteguye gukotana, ahasigaye ni ahanjye nawe! Umukino uratangira saa tatu z’ijoro, amarembo ya stade araba afunguhe guhera saa kumi. Ni aho mukanya, Duhurire kuri Stade Amahoro.”

Ubu butumwa buje nyuma y’uko Amavubi akoze imyitozo ya nyuma ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo, aho abakinnyi n’abatoza bagaragaje icyizere cyo kwitwara neza imbere ya Mali.

Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko nubwo Mali ari ikipe ikomeye ifite abakinnyi bashoboye, yizeye ko amanota atatu azasigara i Kigali.

Yagize ati “Tuzi icyo kwitega; Mali ni ikipe nziza, ifite abakinnyi beza bakora ikintu gikomeye igihe icyo ari cyo cyose. Gusa tuzi icyo dushaka, dukeneye amanota atatu ejo. Tumeze neza, umwuka ni mwiza, ndetse ndizera ko amanota azasigara hano i Kigali ejo.”

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, na we yasabye Abanyarwanda kuzitabira uyu mukino ari benshi, kugira ngo batere imbaraga abakinnyi.

Ati “Ubutumwa naha Abanyarwanda ni ukuzaza kudusunika, kudushyigikira. Muri Mali, abafana bagize uruhare cyane, bashyize igitutu ku musifuzi, cyane iyo twabaga tumaze gutsinda igitego. Atangira gutanga amakarita atumvikana.”

Amavubi arakina uyu mukino ashaka kwihimura kuri Mali yayatsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza wabereye i Bamako.

Mu bakinnyi bazaba bagarutse harimo Mugisha Bonheur wari warasibye umukino ubanza kubera amakarita abiri y’umuhondo, mu gihe Kwizera Jojea atazakina kubera ibihano by’amakarita.

Umukino uratangira saa tatu z’ijoro, mu gihe amarembo ya Stade Amahoro aza gufungurwa guhera saa kumi z’umugoroba.