Iyi mikino yatangiye gukinwa kuva ku wa 15 Ukwakira 2026, yabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kasarani Indoor Arena, yitabirwa n’ibihugu 15 bihagarariwe n’abakinnyi 150.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu bahatanye mu byiciro bine birimo abafite ibilo biri hagati ya 47–50, 50–55, 55–60 na 60–65.

Abakinnyi bagerageje kwitwara neza muri iri rushanwa kuko mbere nta mudali n’umwe begukanaga. Ni imidali yegukanywe na Valentin watwaye uwa Feza bikaba ari ubwa mbere u Rwanda ruwugezeho, Niyonzima Pacifique, Iyanone Jean Claude na Kenny batwaye imidali y'Umuringa.

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda (RBF), ryavuze ko iyi ari intangiriro y’intambwe zidasubira inyuma, aho biteguye gukaza imyitozo no kubaka ikipe ikomeye, bakazegukana imidali ya Zahabu.

Kenya yakiriye amarushanwa ni yo yitwaye neza kurenza ibindi bihugu muri ‘African Boxing Elite Championship’. Yegukanye imidali 14 harimo itanu ya Zahabu, itatu ya Feza n’irindwi y’Umuringa.

Ikipe y'u Rwanda y'Iteramakofe yatangiye kwerekana ubuhanga mu mikino Nyafurika
Ikipe y'u Rwanda yegukanye Umudali wa Feza bwa mbere muri Shampiyona Nyafurika