Iyi mikino yabaye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, tariki ya 21 na 22 Ugushyingo 2026, muri Gymnase y’Akarere ka Kirehe, nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru cyabanje yari yabereye muri Petit Stade i Remera.

Kimwe n’uko byagenze i Kigali, imikino yabereye i Kirehe yaranzwe n’ubwitabire bw’abafana benshi, bagaragaje ko bakumbuye kwakira amarushanwa nk’aya mu Karere kabo.

Ku wa Gatandatu, mu bagabo, Kirehe VC yari ishyigikiwe n’abafana benshi, yatsinzwe na REG VC amaseti 3-1, mu gihe Police VC yatsinze RP Ngoma VC amaseti 3-0, yegukana intsinzi yayo ya gatandatu yikurikiranya.

Mu bagore, Police WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-0, Kepler WVC na yo itsinda Ruhango VC amaseti 3-0.

Shampiyona yakomeje ku Cyumweru, aho APR WVC yatsinze RP Huye VC amaseti 3-0, ikomeza kotsa igitutu Police WVC iyoboye urutonde.

Mu bagabo, Gisagara VC yatsinze KVC amaseti 3-1, mu gihe APR VC yatsinze East African University Rwanda (EAUR VC) amaseti 3-0, yegukana intsinzi yayo ya gatanu mu mikino itandatu imaze gukina.

Nyuma y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona mu bagabo, Police VC iyoboye urutonde n’amanota 16, ikurikiwe na APR VC na Gisagara VC zinganya amanota 14, mu gihe REG VC iri ku mwanya wa kane n’amanota 13.

Kirehe VC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota arindwi, ikurikiwe na EAUR VC ifite atanu, KVC ifite atatu na RP Ngoma VC itarabona inota na rimwe.

Mu bagore, nyuma y’umunsi wa kane wa Shampiyona, Police WVC iyoboye urutonde n’amanota 12, ikurikiwe na APR WVC ifite icyenda.

Kepler WVC na RRA WVC zikurikiraho zinganya amanota atandatu, RP Huye VC ikagira atatu, mu gihe Ruhango VC iri ku mwanya wa nyuma nta nota.

Police WVC ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri uyu mwaka w’imikino, aho mu mikino ine imaze gukina yatsinze amaseti 12, itsindwa imwe gusa.

Mu bagabo, amanota atatu gusa ni yo atandukanya amakipe ane ya mbere, ibintu bigaragaza ko urugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona rugikomeye, by’umwihariko hagati ya Police VC, APR VC, Gisagara VC na REG VC.