Tariki ya 7 n’iya 8 Ugushyingo 2026 ni bwo mu Mujyi wa Kigali habereye amahugurwa ku mukino wa Mixed Martial Arts (MMA) yateguwe na GAMMA Rwanda mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakinnyi hagamijwe guteza imbere uyu mukino umaze igihe gito utangijwe mu Rwanda.

Umuyobozi wa GAMMA Rwanda, Mwizerwa Dieudonné, yavuze ko aya mahugurwa yagenze neza cyane nk’uko byari byitezwe aho umubare w’abakina umukino wa MMA mu Rwanda ugenda uzamuka bigaragara biturutse ku mahugurwa ategurwa n'urwego rw’abakinnyi rukaba rwarazamutse.

Ni amahugurwa yari agamije kuzamura urwego rw’abakina MMA mu Rwanda, yahujwe no kwitegura amarushanwa y'Isi ateganyijwe tariki 1-7 Ukuboza 2026 azabera i Antalya muri Turkey.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakinnyi 32, yayobowe n'abatoza mpuzamahanga mu mukino wa MMA baturutse muri Uganda.

Perezida wa GAMMA Rwanda, Mwizerwa Dieudonné, yagize ati “Turashimira abitabiriye bose tunakangurira abandi bifuza gukina umukino wa MMA ko bahawe ikaze.”

Yongeyeho ati “Amahugurwa nk’aya azakomeza kubaho kuko GAMMA Rwanda yiyemeje guteza imbere umukino wa MMA yibanda mu kuzamura ubumenyi ku mpande zose haba abakinnyI, abatoza ndetse n'abasifuzi.”

Uyu muyobozi yashimangiye ko urwego rw’abakinnyi rugenda ruzamuka buri uo bahuguwe. Ati “Mu minsi iri imbere tuzaba dufite abakinnyi bakomeye cyane mu karere.”

Ku bijyanye n’imyiteguro ya Shampiyona y’Isi ya MMA izabera muri Turikiya, Mwizerwa yavuze ko bamaze kubona urwego abakinnyi bariho ndetse batangiye gutegura gahunda zayo.

Ati “Abakinnyi twababonye, ubu turi kwegeranya ubushobozi ngo turebe ko ikipe y’u Rwanda yazahagararirwa muri iryo rushanwa.”

Uretse abakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye aya mahugurwa, hari kandi n’abanyamahanga barimo Abanye-Congo babiri, Abanya-Cameroun babiri n’Abanya-Uganda babiri bari abatoza.

GAMMA Rwanda yatangijwe mu Ukwakira 2025, yatangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye ndetse mu Ukwakira uyu mwaka u Rwanda rwahagarariwe muri Shampiyona Nyafurika ya MMA yabereye bwa mbere muri Côte d’Ivoire.

Ubuyobozi bwa GAMMA Rwanda bwatangaje ko guhera muri Mutarama 2027 buzatangira gutegura amarushanwa menshi ahoraho mu byiciro byose.

Miwzerwa yagize ati “Umukino wa MMA utangirira ku myaka umunani kuzamura, abana bagenda bakina mu byiciro by’imyaka n’ibilo. Turateganya ko tugiye no kuwinjiza mu bakiri bato kugira ngo dutegure ahazaza hawo.”