Iri siganwa rigamije kwibuka Sakumi Anselme wahoze ari Visi Perezida wa FERWACY, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uretse kuba umukunzi w’uyu mukino, yari n’umuterankunga wawo.
Umuyobozi wa Komite itegura “Legacy Sakumi Anselme Race”, Rusagara Serge akaba n’umuhungu wa Sakumi Anselme, yavuze ko mu gutegura irushanwa ry’uyu mwaka, rizaba ku nshuro ya kabiri nyuma y’irya 2019, hatekerejwe ku byiciro byose.
Ati “Turashaka ko riba nka Cycling for All, ababigize umwuga bakabona umwanya wabo, abigeze kunyonga igare bakagira umwanya wabo, n’ababikunda na bo bakagira umwanya wabo. Twasanze hari n’ababikunda kubera ko bazanye n’abana babo cyangwa uwo yaherekeje, we yahagera akabura icyo akora.”
Uretse kuba mu buyobozi bwa FERWACY, Sakumi Anselme yari afite uruganda rw’amagare yitwaga Maguru. Uyu muhungu we yavuze ko ibyo bakora uyu munsi bagerageza kubihuza n’ibyo Se yakoraga icyo gihe.
Ati “Turi kugerageza gukora ibijyanye n’uburyo yabayeho ateza imbere igare. Imwe mu mirongo migari dushaka kuzibandaho muri aya masiganwa n’ateganyijwe imbere, ni ikintu cyose giteza imbere urubyiruko mu igare.”
Kuri iyi nshuro, ibyiciro birindwi ni byo bizakina birimo bine by’ababigize umwuga: abagabo n’abagore, ingimbi n’abangavu; abigeze gukina uyu mukino, abakiri bato uhereye ku myaka 12 kugeza kuri 15 n’abatarabigize umwuga barimo abari hagati y’imyaka 16 na 35 ndetse n’abari hejuru y’imyaka 35 ukwabo.
Uretse aba bazasiganwa mu muhanda, hateguwe kandi n’uburyo bwo gusiganwa mu mihanda itandukanye yo mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko byagarutsweho na Rusagara Serge.
Ati “Tuzanatangiza uburyo bwa ‘e-roads’, ariko byo bizaba biri muri bwa buryo umuntu aza akanyonga igare muri ya mihanda yo mu Rwanda nk’uko twigeze kubikora. Byo ntabwo bizaba ari irushanwa ariko kizaba ari ikintu gishimisha abitabiriye isiganwa.”
Ku wa 23 Nyakanga, isiganwa ry’abakinnyi babigize umwuga rizatangirira kuri Maguru Coffee, abakinnyi banyure ku Gishushu, kwa Lando, Prince House, Giporoso, Nyandungu, batangire gusiganwa [kubarirwa ibihe] bageze ku marembo ya Kigali Special Economic Zone.
Bazazamuka batunguke mu Zindiro, Kimironko, Contrôle Techinique, BK Arena, bahite batangira kuzenguruka uhereye kuri BK Arena, Akarere ka Gasabo, Nyarutarama, mu Kabuga, Kibagabaga, Kimironko, basubire kuri BK Arena nyuma yo gukora intera y’ibilometero 104,32 (kuzenguruka inshuro umunani +13km).
Abagore n’ingimbi bazakina intera y’ibilometero 81.4 (kuzenguruka inshuro esheshatu +13km), abangavu bakine ibilometero 70, abakanyujijeho ibilometero 58.6, abatarabigize umwuga bakine ibikometero 45,6 mu gihe abakiri bato bazakina ibilometero 11,4 [bingana no kuzenguruka inshuro imwe].
Mparabanyi Faustin ushinzwe ibijyanye na tekinike muri iri siganwa, yavuze ko impamvu ku ntera abakinnyi bakuru bazakora hiyongeraho ibilometero 13 ari uko ibihe byabo bizabarwa bageze mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.
Ati “Aho ibyo bilometero 13 [byiyongeraho ku bindi byiciro bitari abakiri bato n’abatarabigize umwuga] bizava, abazakora ibilometero 11 bazava kuri Kigali Arena, mu gihe abo bandi ibihe byabo bizabarwa bageze ku marembo ya Kigali Special Economic Zone. Intera irimo hagati aho ni ibilometero 13.”
Abakinnyi bazitabira iri siganwa basabwe kwiyereka abakomiseri isaha imbere y’isiganwa mu gihe amakipe yasabwe kwandikisha abakinnyi bayo bazitabira irushanwa bitarenze ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Nyakanga 2023. Ibi bivuze ko nta mukinnyi uzandikwa ku munsi w’isiganwa ndetse ikipe ikaba isabwa kwambara imyambaro isa mu byiciro byose.
Buri kipe izaba yemerewe moto mu isiganwa, ariko itemerewe gusubira inyuma mu rwego rwo kwirinda impanuka. Ku bijyanye no kugaburira abakinnyi hagati mu isiganwa, bizakorerwa ahantu hamwe i Kibagabaga.
Muri iri siganwa rizatangira saa Tatu n’Igice za mu gitondo, hagenwe kandi igihe abakinnyi bagomba gusoreza aho hazarebwa ibihe umukinnyi wa mbere yakoresheje, hakongerwaho 20%, bityo urengeje ibyo bihe agahita ava mu isiganwa.
Buri kipe yiyandikisha yasabwe kuba byibuze ifite abakinnyi batatu mu gihe nta mukinnyi w’Umunyarwanda wemerewe gukina ku giti cye uretse ababigize umwuga bari mu biruhuko.

Amakipe yo hanze yaratumiwe, Sakumi Race ihuzwa n’abagenda n’amaguru
Rusagara Serge yavuze ko mu isiganwa ry’uyu mwaka hitezwemo amakipe azava muri Uganda na Kenya.
Ati “Twatumiye amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba, ikipe zo muri Uganda na Kenya zarabyishimiye ku buryo tukiri kuvugana. Nyuma ya tariki ya 15 Nyakanga dushobora kubabwira abiyandikishije bose.”
Yakomeje avuga ko biturutse ku busabe bwa bamwe, bashishikariza abakora siporo yo kugenda n’amaguru kuzakoresha imihanda izanyuramo “Legacy Sakumi Anselme Race.”
Ati “Hari igitekerezo cyavuye mu bafana, natwe tukabishishikariza n’abazaza kureba isiganwa; tugira abantu benshi baza gukora marche [kugenda n’amaguru] ku Cyumweru, turabashishikariza kuzaza hakiri kare kugira ngo bayikorere ha handi isiganwa rinyura, ku buryo umuntu ugenda ibilometero 20, isiganwa riba rimunyuzeho kenshi muri ayo masaha abiri ya siporo kandi akanafana igare.”
Ibihembo byarongerewe bitewe n’abazabitsindira
Mu isiganwa ry’uyu mwaka, ibihembo bizaba biri mu byiciro bibiri aho hazarebwa urutonde rusange kuva ku wa mbere kugeza ku wa munani mu bahungu mu gihe mu bakobwa bizagarukira ku mukinnyi wa gatatu.
Mu ngimbi, hazahembwa kugeza ku mukinnyi wa munani, mu bangavu hahembwe kugeza ku wa gatatu mu gihe no mu bigeze gukina hazahembwa kugeza ku mukinnyi wa gatatu. Hari kandi ibihembo byateganyijwe hagati mu isiganwa.
Abakinnyi bitwaye neza mu isiganwa [ku mwanya basorejeho] bazagabana miliyoni 1.28 Frw naho ibihembo byo hagati mu isiganwa ni ibihumbi 400 Frw.
Muri rusange, isiganwa ry’uyu mwaka ryegenewe ingengo y’imari ya miliyoni 18 Frw.
Rusagara Serge yavuze ko mu baterankunga n’abafatanyabikorwa bari gukorana harimo Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Umuryango wa Sakumi n’abandi bazamenyakana mbere gato y’isiganwa, ku wa Mbere tariki ya 17 Nyakanga, kuko hari abagishaka kwitabira iki gikorwa.
Ubwo iri siganwa ryaherukaga kuba mu 2019, icyo gihe ryitwa “Tour de l’Espoir Memorial Sakumi Anselme”, ryegukanywe na Nsengiyumva Shemu (wakinigara Les Amis Sportifs) mu bagabo, mu ngimbi ritwarwa na Iradukunda Emmanuel (wakiniraga Fly Cycling Team) na Ndiraba Yussuf mu batarabigize umwuga. Mu 2020, 2021 na 2022 ntiryabaye biturutse ku cyorezo cya COVID-19 cyashegeshe Isi mu nguni zose.








Ibitekerezo 0