Abakurikiye Tour du Rwanda 2023, babonye abagendaga ku magare ku duce tumwe na tumwe mbere y’uko abitabiriye iri siganwa mpuzamahanga batambuka. Abo, bari muri Ride Rwanda.
Iki gikorwa cyabaga ku nshuro ya kane kuva mu 2020, gitegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika cy’Iterambere ry’uyu mukino (Africa Rising Cycling Center- ARCC) gikorera i Musanze.
Uyu mwaka, abitabiriye Ride Rwanda bakinnye uduce tune twari mu nzira za Tour du Rwanda 2023 turimo Kigali Golf Resort & Villas-Rwamagana, Kigali-Gisagara [bahagurukiye i Muhanga], Kigali-Musanze na Musanze-Karongi.
Kubwimana Jean Bosco ushinzwe ibikorwa bya Ride Rwanda, yavuze ko iki gikorwa cyagenze neza uyu mwaka kuko ubwitabire bwari hejuru ndetse bigaragaza ko kigenda gikura bitewe n’abacyitabira.
Ati “Abitabiriye uduce twose twa Ride Rwanda 2023 bagera ku 150. Abo barimo abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda b’abakerarugendo. Hiyongeramo abana bake bitoza dufata ngo bahure n’abandi bantu bakunda igare.”
Yakomeje agira ati “Abanyarwanda baritabiriye ariko ubwitabire bwabo ugereranyije n’ubw’abanyamahanga si bwo twifuzaga. Icyo tubwira Abanyarwanda bahurira mu matsinda atandukanye yifuza gutwara igare, tubashyirira ibiciro hasi ugereranyije n’iby’abandi kugira ngo tubashishikarize kwitabira, ariko twifuza ko mu myaka iri imbere bakumva ko iki gikorwa atari icy’abanyamahanga gusa, ahubwo na bo bibabereye kandi ni n’uburyo bwo guhura n’abandi bantu bakunda gutwara igare.”
Mu mazina akomeye yitabiriye Ride Rwanda 2023 harimo Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena y’u Rwanda akaba yaranabaye Minisitiri w’Intebe, Michel Callot uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Bufaransa, abayobozi ba FERWACY ndetse na Ben Nupnau, Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda.
#TeamEurope… arriving in Gisagara… before the pros😉… After 94km @RideRwandaRR through hills and valleys, up and down, with enthusiastisch 🚴 fans all along! #VisitRwanda#EuropeanGreenDeal@BelgiumRwanda@ambafrancerwa@GermanyinRwanda@NLinRwanda@EUinRW@SwedeninRWpic.twitter.com/VIuljhOP02
— Ben Nupnau (@Ben_Nupnau) February 20, 2023
…and #TeamEurope 🇧🇪🇩🇪🇩🇰🇫🇷🇱🇺🇳🇱🇵🇱🇸🇪🇪🇺 winner of @RideRwandaRR second stage … beating the whole TeamNigeria in the final sprint!!! pic.twitter.com/WJsZPTBJIx
— Ben Nupnau (@Ben_Nupnau) February 20, 2023
Le président de la @FFCyclisme participe à l'épreuve @RideRwandaRR aux côtés des équipes de l'Ambassade de France dans le cadre d'une équipe #TeamEurope organisée par la @EUinRW
Bonne chance à tous les participants et vive l'équipe de l'Union Européenne ! 🇪🇺🇫🇷🇷🇼 pic.twitter.com/raoVdFheVN— Ambassade de France au Rwanda 🇫🇷🇪🇺 (@ambafrancerwa) February 20, 2023
Kubwimana yavuze ko icyo Ride Rwanda y’uyu mwaka ibasigiye ari uko ari igikorwa gishobora kwaguka mu gihe hashyirwa imbaraga mu kukimenyekanisha dore ko byagaragaye ko gishobora no gutangirwamo ubutumwa bwihariye ku bacyitabira.
Ati “Buriya mu bukerarugendo tubara inararibonye twagize dushingiye ku byo abantu batubwiye, ni igikorwa gishobora kwaguka dushyize imbaraga mu kuyamamaza cyane cyane binyuze ku matsinda atandukanye haba imbere mu gihugu no hanze ku bantu bakunda kunyonga igare batabigize umwuga.”
“Abo twegereye batubwiye ko babonye umwanya wo kwitegura, ni igikorwa bakwishimira kwitabira uyu mwaka ndetse n’imyaka izakurikiraho. Ikindi twabonye uyu mwaka ni uko ari umwanya mwiza wo guhuriza hamwe itsinda ry’abantu bafite ikintu bahuriyeho, nk’itsinda ryitwa ‘Team Europe’ bari bafite intego bahuriyeho yo kwimakaza umuco wo kugenda abantu batangiza ibidukikije.”
Yongeyeho ko ibi byaberetse ko na byo bashobora kubishyiramo ingufu ku buryo muri uko kujyanisha ubukerarugendo n’igare, habamo no gutanga ubutumwa bugamije ingaruka nziza ku bantu.
Ati “Bikaba ari uburyo bwiza dushobora gusanga Ride Rwanda yakoresha ku bantu bafite ubutumwa bwihariye cyane cyane bufite ingaruka nziza yaba ku bukungu no ku buzima bw’abantu muri rusange bashaka kumenyekanisha ku bandi kuko iki ni igikorwa mpuzamahanga gishobora kugira ubutumwa gitanga muri izo gahunda.”
Ntwagwabira Jean de Dieu umaze kwitabira Ride Rwanda inshuro enye ziheruka, yavuze ko ari igikorwa kibafasha cyane ndetse bishimira no guhura n’abantu batandukanye barimo n’abahoze basiganwa ku magare.
Ati “Icyo twayikundiye ni igikorwa kiduhuza n’abandi bantu barimo n’abanyamahanga nk’abava i Burayi natwe Abanyarwanda. Itwinjiriza amadovize binyuze mu bukerarugengo kandi ibanziriza Tour du Rwanda. Ndakangurira abantu bose ko mu 2024 twazayitabira kuko badufata neza.”
John Nevil, umukerarugendo waturutse mu Bwongereza aje kwitabira Ride Rwanda, yavuze ko yishimiye kunyonga igare mu rw'imisozi 1000.
Ati "Nifuzaga kuza muri Afurika yo Hagati nkakora isiganwa ry'amagare kandi nishimiye uburyo byagenze n'uburyo nakiriwe. Ndatekereza ko umukino w'amagare muri Afurika ugenda utera imbere. Nakunze imisozi yo mu Rwanda, ibibaya n'uburyo abatuye iki gihugu bakunda uyu mukino."
Yakomeje agira ati "Niba ushaka gutembera imisozi uri ku igare, ahantu heza ni mu Rwanda. Ni igihugu kiberanye no kunyonga igare."
Mbere y’uko Tour du Rwanda iba, ni bwo na Ride Rwanda yakira abashaka kwitabira iki gikorwa kizenguruka ibice bitandukanye by’igihugu ku igare. Haba kandi hari imodoka zifasha unaniriwe mu nzira.



























Ibitekerezo 0