IGIHE

Ni bo bari inyuma ya ya mashusho n’amakuru! Abaherekeje #TdRwanda23 (Amafoto)

0 7-03-2023 - saa 14:10, IGIHE

Ahenshi ntibavugwa, gusa amafoto, amashusho, amagambo na mudasobwa byabo babyifashisha nk’umuyoboro utanga ubutumwa n’amakuru afasha benshi kumenya aho Isi ihagaze.

Ni bo batara amakuru, bakanayatangaza, akagera ku bayagenewe mu buryo bwuzuye. No muri Tour du Rwanda 2023 hari abagize uruhare mu gusakaza amakuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Bakurikiranye umunsi ku wundi Tour du Rwanda yakinwe ku wa 19-26 Gashyantare 2023, yegukanywe n’Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka by’umwihariko ku banyamakuru barimo abandika, abakorera ibitangazamakuru birimo radio na televiziyo ndetse n’abafata amashusho n’amafoto bari kumwe n’ibigo bitandukanye byitabiriye Tour du Rwanda 2023.

Abanyamakuru ba RBA, Rigoga Ruth na Kayishema Thierry Tity ni uku baserutse bambaye ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda yasojwe ku wa 26 Gashyantare 2023
Peter Kamasa ukorera The New Times
MC Buryohe usanzwe akorera Isibo TV yaherekeje Cogebanque. Ni we wari umushyushyarugamba aho iyi Banki Nyarwanda y'Ubucuruzi yasobanuriraga abakunzi b'amagare serivisi zayo
Umunyamakuru Kanyamahanga Jean Claude "Kanyizo"
Umunyamakuru wa Fine FM, Jah D'Eau Dukuze
Shaffy (ibumoso) ni umuhanga mu gufata amafoto
Toledo Arnon ni we wafotoraga Umwongereza Chris Froome ukinira Israel–Premier Tech
Director Nshimiyimana Gad ni we waherekeje Banki Nyarwanda y'Ubucuruzi ya Cogebanque muri Tour du Rwanda 2023 nk'ufata amashusho
Ndoli Fabrice ukorera RBA ni we wafataga amafoto akoresheje drone
Rurangwa Emmanuel yafotoreraga Tour du Rwanda 2023
Alexandre ari mu bahanga mu gufata amafoto bari muri Tour du Rwanda 2023
Irakiza Yuhi Augustin ari mu bafotoreye IGIHE Sports
Munyakuri Prince ufotorera IGIHE yari muri Tour du Rwanda 2023. Ni we wafasha ya foto igaragaza Perezida Paul Kagame ku i Rebero akomera amashyi Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan wari umaze kwegukana iri rushanwa
Umunyamakuru wa Flash FM, Kayiranga Ephrem na Nyirabahire Safynat ufata amashusho kuri Flash TV
David Bayingana na Natete Brian bari ba MC na Bigirimana Augustin "Guss" wari Umusesenguzi aho Tour du Rwanda yasorezwaga
Rigoga Ruth na Kayishema Tity Thierry bari mu cyumba basesenguriyemo Agace ka Munani gasoza Tour du Rwanda 2023
Kabalisa Philippe (ibumoso) na Gashyama Théogène 'Famic' bakorera Flash FM/TV
Umunyamakuru wa Power FM, Umutoni Claire (ibumoso) ari kumwe n'Umuhanga mu gufata amashusho, Mugisha Dua ukorera IGIHE
Abanyamakuru Ishimwe Israel na Ukurikiyimfura Eric Tony ba IGIHE.com
Rugangura Axel wa RBA na Rabbin Imani Isaac ukorera Isango Star/TV bakurikiranye Tour du Rwanda 2023
Ndegeya Cyril asanzwe ari umunyamakuru ufotora bya kinyamwuga
Abanyamakuru biganjemo abakorera imbere mu gihugu bakurikiranye Tour du Rwanda 2023: Uhereye ibumoso ni Rugangura Axel wa RBA; Rabbin Imani Isaac wa Isango Star; Kanyamahanga Jean Claude "Kanyizo"; Kayiranga Ephrem wa Flash FM; Mihigo Saddam wa BTN TV; Iradukunda Karugenge Yvonne wa B&B FM-Umwezi na Jimmy Adnan wa Radio/TV10
Ndikumasabo Amandine ari mu banyamakuru baherekeje Tour du Rwanda 2023
Igirubuntu Darcy ufotorera IGIHE ari mu kazi. Aha yiteguraga kurira moto
Igirubuntu ufotora na we azi gutanga ifoto. Aha yarakebutse areba mugenzi we amufotora ari kuri moto abanyamakuru bafata amafoto n'amashusho bagendaho muri Tour du Rwanda
Mbere y'amasegonda make ngo umukinnyi wa mbere agere aho buri etape ya Tour du Rwanda isorezwa, abemerewe gufata ifoto ya mbere ni uko baba bameze
Abafata amashusho baba bacanye ku maso birinda ko hari icyabisoba cyane ko igare riba rinyuraho nk'umurabyo
Ndahiro Valens Papy wa BTN TV yari kumwe na Ingufu Gin Ltd ayifasha kumenyekanisha ibicuruzwa byayo
Rugangura Axel wa RBA na Kayiranga Ephrem wa Flash FM/TV
Rabbin Imani Isaac ukorera Isango Star/TV na Ndayisenga Regis wa Isibo TV bari muri Tour du Rwanda 2023
Mihigo Saddam ni Umunyamakuru w'Imikino kuri BTN TV
Nezerwa Salomon yafatiye amafoto Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB binyuze muri Visit Rwanda
Umunyamakuru wa Inyarwanda, Ishimwe Olivier Ba, yakurikiranye isiganwa rizenguruka igihugu ku magare
Shema Wycliff ufata amashusho yari kumwe na StoryKast
Niyonzima Moïse ukorera Kigali Today ni umwe mu bahanga mu gufata amafoto abara inkuru igihugu gifite
Shema Innocent ni we wafotoreraga Tour du Rwanda. Asanzwe afotora amakipe yegamiye kuri Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu, REG
William Bidibura Jules ufata amashusho yari kumwe na Bella Flowers ayitunganyiriza ayo yakoresheje ku mbuga nkoranyambaga zayo
Umunyamakuru wa B&B FM-Umwezi, Iradukunda Karugenge Yvonne, ari mu bakurikiye iri rushanwa umunsi ku wundi
Itangazamakuru ry'imbere mu gihugu n'iryo hanze riba ryabukereye mu gihe cya Tour du Rwanda
Shumbusho Djasili yafatiraga amafoto Prime Insurance Ltd
Philippe Rutaganda yari kumwe na RDB binyuze muri Visit Rwanda
Christophe Renzaho, Dodos na Jimmy Adnan bari mu kazi
Munyakazi Emile yaherekeje Prime Insurance Ltd
Christophe Renzaho nyiri Rwandamagazine yari muri Tour du Rwanda akorana na Forzza Bet
Umunyamakuru wa Flash FM, William Kadu Kwikiriza yari muri Tour du Rwanda 2023. Aha yaganiraga n'Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Engie, Umuraza Yvonne
Mu gihe babaga bategereje ko amagare ahagera babanzaga kuganira ku ho bari buhagarare bagafata ifoto na video byiza
Habyarimana Raoul wa StorKast ari mu bakurikiye iri siganwa mu cyiciro cy'abafata amafoto
Muhire Eric ni umuhanga mu gufata amashusho
Mugisha Dua ari kumwe na Hakizimana Souke Olivier ukorera Urwego rushinzwe Ubuvugizi bwa Guverinoma [OGS]
Jimmy Adnan wa Radio/TV10 na Uwase Alliah wafatiraga amafoto Magasin Sport Class
Rabbin Imani Isaac wa Isango Star/TV; Iradukunda Karugenge Yvonne wa B&B FM-Umwezi; Ngabo Roben wa Radio/TV1 na Umutoni Claire wa Power FM bari mu banyamakuru bari muri Tour du Rwanda 2023
Itsinda ry'abanyamakuru, abafata amafoto n'amashusho, umushoferi bajyanye na IGIHE Sports muri Tour du Rwanda 2023
Bayingana David uri mu bashinze B&B FM-Umwezi asanzwe ari umushyushyarugamba muri Tour du Rwanda
Igena Sage akorera Ikigo kizobereye mu gufata Amafoto, gutunganya Amashusho no gushushanya bya Gihanga (graphics), StoryKast
Nyuma yo gusoza Tour du Rwanda, abanyamakuru bafata ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza