Uyu mutoza ukomoka muri Moldova yahawe inshingano zo kuyobora abakinnyi b’u Rwanda bazitabira iri rushanwa rizabera i Montréal muri Canada, kuva ku wa 20 kugeza ku wa 27 Nzeri 2026.

U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 14, barimo abagabo barindwi n’abagore barindwi, bazakina mu byiciro bitandukanye. Biteganyijwe ko Pliuschin azibanda ku kunoza imyiteguro ya nyuma, kugena amayeri y’isiganwa no gufasha buri mukinnyi kwitwara neza hakurikijwe ubushobozi bwe.

Pliuschin afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 10 nk’umukinnyi wabigize umwuga, aho yakiniye amakipe atandukanye arimo AG2R La Mondiale, Team Katusha, Leopard-Trek Continental, IAM Cycling, Skydive Dubai na Synergy Baku Cycling Project.

Mu 2010, yitabiriye Tour de France ari kumwe na Team Katusha. Yanahagarariye Moldova mu Mikino Olempike ya Beijing mu 2008, ndetse yegukana Shampiyona y’Igihugu inshuro enye mu gusiganwa mu muhanda.

Nyuma yo guhagarika gukina, Pliuschin yerekeje mu butoza, kwita ku iterambere ry’abakinnyi no gusesengura uburyo umukinnyi akoresha igare. Afite kandi ubumenyi mu myitozo ishingiye ku mbaraga, imirire y’abakinnyi, igenamigambi ry’imyitozo no gutegura amayeri y’amasiganwa.

Pliuschin yasimbuye Umufaransa David Louvet, watandukanye na FERWACY mu Ukuboza 2025 nyuma y’imyaka hafi itatu atoza Ikipe y’Igihugu. Mu myiteguro ya Shampiyona y'Isi, Team Rwanda yateguwe na Sempoma Félix.

Uyu mutoza mushya afite intego yo gufasha u Rwanda kubaka ikipe ikomeye muri Afurika no gufungurira abakinnyi b’Abanyarwanda amayira abageza mu makipe yabigize umwuga ku rwego mpuzamahanga.

Mu bakinnyi yabereye umutoza wihariye harimo Umwongereza Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro enye hagati ya 2013 na 2017.

Alexandr Pliuschin yagizwe Umutoza Mukuru wa Team Rwanda
Alexandr Pliuschin yagizwe Umutoza Mukuru wa Team Rwanda
Alexandr Pliuschin yabaye umutoza wihariye wa Chris Froome
Alexandr Pliuschin yabaye umutoza wihariye wa Chris Froome