Hashimi yahungiye mu mahanga nyuma y’uko umutwe w’Aba-Taliban wongeye gufata ubutegetsi muri Afghanistan mu 2021.

Uyu mukinnyi avuga ko mbere yaho yisanze agomba kwitoza yambaye nk’umugabo kugira ngo yirinde ingaruka zari kumuzira kuko hari uburenganzira abagore badahabwa muri icyo gihugu.

Kuri ubu yegukanye umudali wa Feza mu isiganwa ry’amagare ryo mu muhanda mu cyiciro cy’abagore ryabereye i Nagoya mu Buyapani ku wa 22 Nzeri 2026.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 yari amaze iminsi agaragaza ubushobozi bwe, nyuma yo gusoreza ku mwanya wa karindwi mu isiganwa ry’abagore ryo gusiganwa n’ibihe (ITT) ryabaye ku Cyumweru.

Hashimi yavuze ko uyu mudali ari “ikintu kidasanzwe”, kandi ko yifuza ko wazatera abandi bagore bo muri Afghanistan gukomeza gukurikira inzozi zabo.

Ati “Navukiye mu gihugu aho abagore bafite inzozi batotezwa, kandi nishimira ko nabirwanyije. Nizeye ko abo mu gihe kiri imbere bazaza hano bagahagararira igihugu cyabo nta bwoba bafite.”

Hashimi yatangiye gusiganwa ku magare afite imyaka 15, atera ikirenge mu cya mukuru we Yulduz Hashimi, na we ukina uyu mukino ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo bari bafite impungenge z’umutekano mu Ntara ya Faryab bakomokamo, aba bakobwa bakomeje gukurikira inzozi zabo.

Mu kiganiro yaherukaga kugirana na Reuters, Hashimi yavuze ko yajyaga yambara nk’umugabo agiye mu myitozo, akambara ‘masque’ ebyiri cyangwa eshatu kugira ngo abantu batamumenya cyangwa ngo bamugirire nabi.

Ati “Buri gihe najyaga mu myitozo nambaye nk’umugabo, nambaye amasura atandukanye kugira ngo abantu batamenya uwo ndi we cyangwa ngo bansagarire.”

Kuri ubu Hashimi akorera imyitozo mu Butaliyani abikesha ubufasha yahawe na Alessandra Cappellotto wegukanye Shampiyona y’Isi mu 1997.

Agaruka ku buzima yabayemo muri Afghanistan, Hashimi yavuze ko aba-Taliban babambuye ubwisanzure bwabo.

Ati “Uyu mudali wa Feza ushobora kugaragaza imbaraga no kwihangana kw’abagore bo muri Afghanistan, kandi ndabyishimiye cyane.”

Yakomeje ati “Ntabwo ndi njyenyine. Nzi ko inyuma yanjye hari miliyoni z’abagore bo mu bihugu byinshi bafite inzozi nk’izi kandi bari kumwe nanjye.”

Hashimi na mukuru we Yulduz bahagarariye Afghanistan mu Mikino Olempike ya Paris 2024, ubu bakaba bafite intego yo kwitabira Imikino ya Los Angeles 2028.

Fariba Hashimi (hagati) yahunze Afghanistan mu 2021
Fariba Hashimi (hagati) yahunze Afghanistan mu 2021