Ku nshuro ya mbere i Kigali habereye ibirori by’imideli hamurikwa imyambaro itandukanye, ikorerwa mu ruganda rwa ‘Albert Supply Textile LTD.’ rwatangijwe na Nsengiyumva Albert umaze igihe kinini ari umwe mu badozi bafite izina mu Rwanda.
Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Centre ku wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025. Byateguwe ku bufatanye na Ssanduina LTD ya Mucyo Sandrine, usanzwe utegura ibirori byitwa ‘The Stage Fashion Showcase’.
Iyi myambaro ushobora kuyibeshyaho cyane ko idakoze nka ‘Made in Rwanda’ abantu basanzwe bazi, ahubwo iri mu buryo bw’isanzwe ariko yakorewe mu Rwanda.
Nsengiyumva Albert yabwiye IGIHE ko yahisemo gukora imyambaro imeze gutya kuko abenshi bifuzaga ko imyambaro ijya guhahwa mu mahanga abantu bajya bayibona mu Rwanda mu buryo bworoshye.
Ati “Ni igitekerezo nagize nshaka korohereza abantu bakenera imyambaro irimo nk’aya mashati meza mwabonye, amakositimu y’abasirimu nk’ayo twerekanye n’indi myambaro yagoraga kuba yabonwa mu Rwanda. Ni indi ntambwe nashakaga mu buhanzi bw’imideli.”
Nsengiyumva watangije uru ruganda ni umwe mu bashoramari bo mu Rwanda, bafite ibikorwa bikomeye.
Yatangiye ubushabitsi akiri muto, akora akazi k’ubudozi kuko ari bwo yize, uko iminsi igenda, yagura ibikorwa kugeza ubwo ageze ku ishoramari rya miliyari nyinshi z’Amanyarwanda mu bihugu birimo u Bushinwa na Centrafrique.
Uretse uru ruganda rukora imyambaro, arashaka gutangira guteza imbere uruganda rw’imideli abinyujije mu gutegura ibirori bitandukanye byo kuyimurika, ndetse yabitangiye ahereye kuri iki.
Abakobwa b'ibizungerezi berekanye imwe mu myambaro ya Albert Supply TextileAherekaniwe imyambaro ya 'Albert Supply Textile' harii itapi itukura ndetse abitabiriye ibirori bayitambutsehoAhabereye ibi birori hari hari imyambaro isanzwe ikorerwa muri 'Albert Supply Textile'Abitabiriye bishimiye imyambaro yerekanweAbitabiriye ibi birori beretswe imyambaro inogeye ijisho ya 'Albert Supply Textile ltd.'Abitabiriye bahawe umwanya bareba imyambaro ihangirwa muri uru rugandaAbantu batandukanye bari bitabiriye ibi biroriAbabishoboye bafashe amashusho n'amafotoAhabereye ibi birori ni uku hari hateguyeAlbert Nsengiyumva ni we watangije Albert Supply TextileAlbert Nsengiyumva yatangiye ibijyanye no kudoda mu myaka irenga 40 ishizeAlbert Nsengiyumva yashimiye abitabiriye ibirori byo kumurika imyambaro ikorerwa mu ruganda rweAlbert Supply Textile ikora imyambaro irimo iyo abagore bashobora gusohokana ahantu hiyubashyeAlbert Supply Textile ikora imyambaro itandukanye irimo imipira y'amaboko magufi ndetse n'amapantaloAlbert Supply Textile ikora imyambaro itandukanyeAubea Mugara ni umwe mu bacuranzi babifatanya no kuririmba bo kwitegwa bahawe rugari muri ibi biroriAlbert Supply Textile yatangijwe na Albert NsengiyumvaAlbert Supply Textile ikora iyi myambaro ifite irindi shami mu BushinwaAya mashati akorerwa muri 'Albert Supply Textile' ni amwe mu yo abantu bajyaga ushaka hanze y'u Rwanda ariko ubu asigaye akorerwa i KigaliBolingo Paccy usanzwe ari umuririmbyi yahawe umwanya asusurutsa ibi biroriHagaragajwe imyambaro itandukanyeIbi birori byabereye muri Kigali Convention Centre ku bufatanye na Ssanduina Ltd ya Mucyo SandrineIyi myambaro ikorerwa mu Mujyi wa Kigali, igakorwa n'abanyarwandaIbi birori byashimishije benshi babyitabiriyeIyi myambaro irimo n'amakanzu yo guserukana ahantu hatandukanyeUwiduhaye Nadine uri mu bamurika imideli bagezweho na we yagaragaye yambaye imyambaro ya Albert Supply TextileImyambaro y'abagabo yerekanweBernard Makuza yashimye Nsengiyumva Albert ku ruhare runini akomeje kugira mu guteza imbere ibikorerwa mu RwandaNi ubwa mbere Albert Supply Textile yari yerekanye imyambaro yayo i KigaliNsengiyumva Albert hano yaganiraga n'umunyemari Faustin MbunduNsengiyumva Albert ubwo yatambukaga imyambaro ye imaze kwerekanwa
Ibitekerezo 0