Iyi porogaramu yiswe "lecture sur les lèvres", ishobora gukoreshwa mu kumenya ibyavuzwe n’abantu bagaragara mu mashusho yafashwe n’ibyuma byifashishwa mu gucunga umutekano (Camera de surveillance).
Nk’uko BBC yabyanditse, aba bashakashatsi bo muri kaminuza ya East Anglia bemeza ko iyi porogaramu ishobora kwifashishwa mu kurwanya ibyaha n’iterabwoba ariko nanone ikaba yakoreshwa n’abanyamakuru bakora itangazamakuru ricukumbuye ku byamamare.
Aba bashakashatsi bavuga ko bakoze iyi porogaramu mu gihe abahanga mu bijyanye no kumenya ibivuzwe n’umuntu urebeye ku munwa bemeza ko bigoye kumenya gutandukanya inyuguti ya B na P.





Ibitekerezo 0