{Umunyeshuri w’Umunya-Liban, yakoze application ikoreshwa mu madarubindi ya Google, ku buryo abayambaye bazajya bakora imibonano mpuzabitsina bifata amashusho (video) bakaza kuyareba nyuma mu buryo buri umwe wese mu baryamanye yabonagamo ibintu mu gihe byakorwaga.}

Icyo abanyaburayi no mu bihugu byateye imbere bakunze kwita sextape (video yafashwe na nyirubwite ngo aze kwibona uko akoramo imibonano mpuzabitsina) noneho zigiye kujya zikorwa mu bundi buryo bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho ry’ikinyejana cya 21 kubera Google Glass.
Nkuko Daily mail cyabyanditse, ngo abajyaga birebera mu ndorerwamo mu gihe cy’imibonano, abifatiraga camera bari no kubikora, ubu iyo mvune yose nti ikiri ngombwa kuko ngo abakunda kwirunguruka cyangwa kwibona bari mu bikorwa bidasanzwe by’urukundo, noneho boroherejwe n’ikoranabuhanga bazajya bibona mu buryo bwose nk’uko buri umwe areba mugenzi .
Ngo icyo bizajya bisaba ni uko abagiye gukorana imibonano bazajya bambara aya mataratara akoranye ikoranabuhanga rigezweho maze bajya gutangira bakagira bati: “Ok glass, it’s time” bishatse kuvuga ngo ‘mataratara iki nicyo gihe’ maze amataratara yabo agatangira gufata amashusho kubera ubuhanga akoranye na camera bikoranye. Nibarangiza igikorwa bazajya bagira bati “Ok glass, pull out” bivuze ngo ‘rekera aho’ maze bihagararare gufata.
Iyi video iba yafashwe y’imibonano y’abantu runaka igaragaza uko buri umwe yabirebaga, izajya ibasha kumara amasaha atanu ikibasha kugaragara, mbere yuko yisiba ubwayo ikivanaho.
Iyi app yitwa Sex with Google Glass, yakozwe n’umunyeshuri w’Umunya-Libani witwa Sherif Maktabi, wiga mu ishuri ry’ubugeni mu ikoranabuhanga rya Saint Martins College of Art and Design, aho yatangiye uyu mushinga bwa mbere mu gikorwa cya Wearable Hackathon cyabereye i London mu Gushyingo umwaka ushize wa 2013.
Asobanura impamvu yakoze iyi app Maktabi yagize ati: “Turashaka guhindura uburyo abantu babonamo ibintu. Dukunda gukoresha ubushushanyi mu guhindura imigendekere y’ibintu. Rero mu gihe twibazaga ikibazo kigira kiti ‘Ni gute twagira igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ikintu ikintu gishimishije kurushaho?’ twahise dutekereza imibonano n’amadarubindi.”
Aya mdarubindi akoresha ikoranabuhanga, ntabwo akora ibyo by’ibitsina gusa kuko na mbere mu mizo yayo ya mbere, Google yari yayakoze gusa igendereye gutuma abantu bashobora gukoresha internet boroherejwe bidasabye kuba uri imbere ya mudasobwa isanzwe cyangwa gufata igikoresho cy’ikoranabuhanga mu ntoki, ahubwo bigasaba gusa gukoresha ijwi rya nyiri igikoresho akajya abwira amataratara yambaye icyo yifuza kigakoreka akakibona.
Ku bw’ibyo hagenda hahimbwa app nyinshi zitanduka zishoboza abantu gokeresha aya madarubindi ibintu byinshi birimo kubasha gucana amatara y’inzu no kuyazimya iyo bihuje, ndetse no ku bindi bikoresho ibyo aribyo byose byo mu rugo bishobora gukoreshwa , nk’urugero mu kumva umuziki.
Google yaherukaga gufata ingamba zibuza ibintu byose bijyanisha ku busambanyi na porno kubasha kureberwa muri aya mataratara yayo, ariko noneho iyi app yo ntawe uramenya uko Google izayigenza.
Google yashyize ahagaragara bwa mbere aya madarubindi nk’igerageza mu mwaka wa 2012, ahabwa abantu bake b’intoranywa. Ubu biravugwa ko muri uyu mwaka wa 2014, aya madarubindi y’ikoranabuhanga azaba yashyizwe ku isoko akagurwa na buri wese uyifuza.
{ Aha munsi ni video igaragaza uburyo aya mataratara ya Google akoramo n’uko bayakoresha: }







Ibitekerezo 0