Hashize igihe Leta y’u Rwanda itangije gahunda zitandukanye ziteza imbere abana b’abakobwa, cyane mu rwego rw’uburezi, hagamijwe guca imyumvire yatumaga batabona amahirwe yo kwiga, abandi ntibemererwe kwiga imyuga na siyansi bavuga ko ari amasomo y’abahungu.
Mu mahugurwa agenewe bamwe mu bakobwa biga amasomo ajyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare, STEM, yatangijwe kuri uyu wa 15 Mutarama 2016, abagize ihuriro ry’abagore bateza imbere ikoranabuhanga, (THECHWOMEN) bavuga ko bagamije gufasha abakobwa bari muri izo ngeri kumenya kubyaza umusaruro ibyo biga babishyira mu ngiro.
Marie Claire Murekatete, ushinzwe ishami rikora porogaragamu za mudasobwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB avuga ko ubu batumiye abana bo mu turere dutandukanye tw’igihugu ngo na bo bamenye amahirwe agaragara mu ikoranabuhanga n’uko bayabyaza umusaruro.
Yagize ati” Turi guhugura abakobwa bo mu bice bitandukanye by’igihugu ngo babafashe kurushaho gutinyuka, batekereze uko bashyira mu bikorwa ubumenyi biga mu mashuri binarushaho kubateza imbere.”
Emma Ndoringoma we avuga ko mu gihe bigaga ntawe babonaga wo kureberaho, bityo ngo aya mahugurwa azafasha aba bana gukunda siyansi, kandi mu mpano zinyuranye bafite bazafashwa kuzinononsora no kureba uko imishinga bitekerereje yabagirira akamaro.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Louis Rwagaju, avuga ko ibyo yagezeho abikesha gukora cyane no guharanira kuba ku isonga mu byo yakoraga byose, asaba aba bakobwa gutinyuka bagakora kandi bakarangwa n’ubupfura.
Kimwe na bagenzi be, Beny Grace Bimenyimana wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishuri rya GSND de Lourde rya Byimana avuga ko kubera ubumenyi bari guhabwa bazava mu mashuri bahita batangira kubyaza umusaruro amasomo biga, bikazanabafasha kudashakisha akazi nk’uko bamwe mu barangiza iki cyiciro babigenza.
Abakobwa 120 bari guhugurirwa mu Karere ka Bugesera baturutse mu bigo 9 byo mu ntara zose z’igihugu, bakazamara icyumweru biga gukora porogaramu za mudasobwa, gukora amashanyarazi, ICT no kwihangira imirimo.







Ibitekerezo 0