Kugira ngo umwarimu ahabwe mudasobwa ifite internet azajya asaba inguzanyo muri Koperative Umwalimu Sacco azishyura mu myaka ibiri, aho azajya yishyura ibihumbi 13,920 buri kwezi harimo n’inyungu ya banki bahabwe internet y’ukwezi idahagarara.
Airtel yo izajya iha buri mwarimu wahawe mudasobwa modemu ifite internet y’amezi 24 mu rwego rwo kumworohereza akazi ke ka buri munsi.
Uwari uhagarariye Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Phillip Onzoma muri iki gikorwa yavuze ko Airtel inejejwe no kuba muri ubu bufatanye kugira ngo hongerwe ubushobozi bwa mwarimu. Ati “Twiyemeje gushyigikira leta y’u Rwanda kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke hifashishijwe ikoranabuhanga, rero twiteguye gushyira imbaraga zacu muri iki gikorwa mu Turere twose kugira ngo hatazagira umwarimu ucikanwa.”
Yakomeje avuga ko muri iyi internet bageneye aba barimu ihendutse cyane bitewe n’uko igiciro yagabanyijwe kugera kuri 75% mu rwego rwo kubafasha kugira ngo aya mahirwe atabacika.
Umuyobozi wa Africa Smart Investment- Distribution,ikigo gishinzwe ikwirakwiza rya mudasobwa zikorerwa mu Rwanda, Karenzi Francois yagize ati “Mudasobwa zizatangwa zikoranye ikoranabuhanga rigezweho kandi nta kabuza ko zizafasha abarimu mu kunoza imirimo yabo mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi bakoresheje interineti.”
Usabyimana Jean Desire ukora mu ishami ry’inguzanyo muri Koperative Umwalimu Sacco, yavuze ko abarimu bazahabwa inguzanyo zo kugura izi mudasobwa bizaterwa n’ubushobozi bwabo.
Yagize ati “Tukwagura abarimu b’abanyarwanda aho bari hose mu gihugu.Twifuje abarimu bacu ko bagira ubumenyi ndetse no gukora imirimo yabo bikaborohera bakoresha mudasobwa zifite n’umuyoboro wa internet ku buryo natwe twiteguye kwakira amadosiye yabo asaba inguzanyo kugira ngo babone izo mudasobwa.”
Izi mudasobwa zikaba zifite agaciro k’ibihumbi 287 imwe imwe harimo na internet y’imyaka ibiri.








Ibitekerezo 0