Iyi porogaramu nshya, yashyizwe mu bubiko bwa AppStore ku wa 23 Ukwakira, yemerera abayikoresha kureba amashusho magufi azwi nka Reels, ibiganiro by'ako kanya (Live), n'izindi video kuri za televiziyo zabo.
Mbere y'uko ibi biba, kugeza ku wa 18 Ukwakira, iyi porogaramu yagaragazwaga nk’ikora gusa ku bikoresho bya iOS na iPad.
Gushyira hanze iyi porogaramu ni intambwe nshya mu ngamba za Instagram zo kugeza serivisi zayo mu ngo z'abantu.
Ibi bije mu gihe imbuga nkoranyambaga nka Instagram zikomeje gukurura abantu benshi cyane muri ibi bihe, bitewe n'ukwamamara kw'amakinamico magufi ndetse n'ibiganiro birebire bitambutswa mu byiciro.
Ibi kandi bibaye nyuma y’igerageza ryatangiye mu Ukuboza umwaka ushize, rikaza gukomeza muri Kamena uyu mwaka ubwo uru rubuga rwagezwaga kuri televiziyo zigezweho nka Amazon Fire TV, Google TV, na Samsung Smart TVs.





Ibitekerezo 0