Aya masezerano agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abanyeshuri n’abashakashatsi bo mu Rwanda, binyuze mu kubafasha kubona amakuru akusanywa n’ibyogajuru, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no guhabwa amahugurwa yihariye.

STAR.VISION yatangaje ko ubu bufatanye buzibanda cyane ku guteza imbere ikoranabuhanga rya AI rikoresherezwa mu byogajuru, rizafasha mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gukurikirana imyuzure, gutahura inkongi z’umuriro no gutunganya imijyi.

Abanyeshuri n’abashakashatsi bazahabwa uburyo bwo gukoresha amakuru y’ibyogajuru byitegereza Isi, porogaramu zifasha kwigana imikorere y’ikoranabuhanga ryo mu kirere (simulation tools), ndetse bahabwe amahirwe yo gukorana ubushakashatsi n’inzobere muri uru rwego.

Ubu bufatanye kandi buzafasha mu guhererekanya ubumenyi n’ikoranabuhanga, guteza imbere impano z’Abanyarwanda no kongera umubare w’abafite ubumenyingiro mu ikoranabuhanga rishingiye ku byogajuru.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Isanzure cyagaragaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kongerera ubushobozi igihugu mu bushakashatsi no guteza imbere abahanga mu by’ikoranabuhanga ryo mu kirere.

Cyagize kiti “Ubu bufatanye ni intambwe ikomeye mu gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda mu guteza imbere impano n’ubushakashatsi mu byogajuru, binyuze mu guha abanyeshuri n’abashakashatsi amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga, ubumenyi n’amakuru atangwa n’ibyogajuru, ndetse no guteza imbere ikoreshwa rya AI.”

Aya masezerano aje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubushobozi bwarwo mu ikoranabuhanga ryo mu kirere, hagamijwe kuribyaza ibisubizo bifatika mu nzego zitandukanye z’ubukungu n’imibereho y’abaturage.