Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026, icyogajuru Shenzhou-24 cyahagurutse mu Bushinwa kirimo Abashinwa babiri, Tang Hongbo na Wu Yi, ndetse n’Umunya-Pakistan witwa Muhammad Zeeshan Ali.
Ali w’imyaka 40, usanzwe ari umupilote w’indege z’intambara mu Ngabo za Pakistan, yabaye umuturage wa mbere w’icyo gihugu ugeze mu nzira izenguruka Isi mu isanzure (orbite terrestre).
Icyogajuru cyabajyanye cyageze kuri sitasiyo ya Tiangong nyuma y’amasaha atatu n’iminota 38.
Mu gihe Abashinwa bombi bazamara hafi amezi atandatu mu isanzure, Ali ateganyijwe kuhamara hafi icyumweru, akazagaruka ku Isi mu kindi cyogajuru cyitwa Shenzhou-23.
Urugendo rwe rushingiye ku masezerano u Bushinwa na Pakistan byashyizeho umukono muri Gashyantare 2025, yateganyaga ko abaturage babiri ba Pakistan bazahabwa imyitozo mu Bushinwa, umwe muri bo akoherezwa mu isanzure.
Ali yamaze amezi arindwi ahabwa imyitozo, irimo gukoresha ibikoresho byo mu byogajuru, guhangana n’impinduka ziba ku mubiri w’umuntu mu isanzure ndetse no kwiga Igishinwa.
Ni iki bagiye gukora mu isanzure?
Mu mezi atandatu ari imbere, kuri sitasiyo ya Tiangong hateganyijwe gukorerwa ubushakashatsi n’amagerageza y’ikoranabuhanga birenga 90, arimo ane azakorwa ku bufatanye bw’u Bushinwa na Pakistan.
Bumwe muri ubwo bushakashatsi buzibanda ku binyabuzima bishobora kwifashishwa mu kubona ibiribwa n’umwuka wa oxygène ku bantu bazajya bamara igihe kirekire mu isanzure.
Hazakorwa kandi ubushakashatsi ku mbuto z’igihingwa cya quinoa no ku bikoresho bikozwe muri fibre de carbone bifite ubushobozi bwo kwisana igihe byangiritse.
Iyo mishinga yatoranyijwe mu irenga 300 yari yatanzwe na kaminuza zo muri Pakistan.
Uru rugendo rubaye mu gihe u Bushinwa na Pakistan byizihiza imyaka 75 ishize bitangiye kugirana umubano ushingiye kuri dipolomasi.
Rugaragaza uburyo u Bushinwa butangiye gukoresha ubushobozi bwabwo mu ikoranabuhanga ry’isanzure mu gushimangira umubano wabwo n’ibindi bihugu.
Ni uburyo bwakoreshejwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete mu gihe cy’Intambara y’Ubutita, ubwo zohererezaga mu isanzure abaturage b’ibihugu by’inshuti.
U Bushinwa bwiyubakiye sitasiyo ya Tiangong, yuzuye mu 2022, nyuma y’uko butagize uruhare mu mushinga wa Sitasiyo Mpuzamahanga yo mu Isanzure (ISS).
Tiangong ifite uburemere buri hagati ya toni 90 na 100, ishobora kwakira abantu batandatu icyarimwe. U Bushinwa buteganya kuyagura, uburemere bwayo bukagera kuri toni 180.
Mu gihe ISS iteganyijwe guhagarika imirimo yayo ahagana mu 2030, Tiangong ishobora kuba ari yo sitasiyo yonyine icungwa na leta isigaye mu nzira izenguruka Isi.
Ibi bishobora gutuma ibihugu bidafite ubushobozi bwo kohereza abaturage babyo mu isanzure birushaho kugana u Bushinwa, na bwo bufite intego yo kugeza abantu ku kwezi mbere ya 2030.







Ibitekerezo 0