Huang yashyize perezida ku ndangururamajwi kugira ngo abitabiriye inama bumve ikiganiro bagiranaga. Ikiganiro cyabo cyibanze ku kureba niba uruganda rw'ubwenge buhangano [artificial intelligence] ruri gukura ku muvuduko ukabije ku buryo byagabanywa.

Muri iyi minsi, abayobozi bakomeye kandi bazwi mu by'ikoranabuhanga bagiye bumvikana basaba ko iterambere ry'iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano ryagabanyirizwa umuvuduko kugira ngo hirindwe ko byazanira ibibazo abantu batuye Isi.

Trump ndetse na Huang barwanyije bikomeye igitekerezo cyo kugabanya uwo muvuduko. Trump yavuze ko kugerageza guhagarika iryo terambere byafasha gusa abo bahanganye nk'u Bushinwa, maze yizeza inkunga ye yose kugira ngo yizere ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeza kuba ku isonga muri uru ruganda.

Huang yabyemeranyijweho na we, yizeza perezida ko batazigera bemera ko iryo gabanywa ry'umuvuduko ribaho.

Nubwo aba bayobozi bashaka gukomeza kwihutisha cyane iyubakwa ry’iri koranabuhanga, abaturage benshi bafite impungenge ku byuma bifatika byifashishwa mu gutanga imbaraga ku bigo bya mudasobwa zikoresha iri koranabuhanga.

Mu nyigo iherutse gukorwa n'ikigo cya Gallup, Abanyamerika barindwi mu 10 barwanya iyubakwa ry'ibigo bya za mudasobwa z’ububiko n’itunganywa ry’amakuru [data centers] mu duce batuyemo.

Abarenga 50% by'ababajijwe bafite impungenge z'ingaruka mbi ku bidukikije, mu gihe abagera kuri 20% bo bafite ubwoba ko ibi bigo bizatumbagiza ikiguzi cy'imibereho yabo kandi bikagira ingaruka mbi ku mibereho myiza yabo ya buri munsi.

Umuvuduko w'iterambere AI iriho ukomeje gutera benshi icyikango
Umuvuduko w'iterambere AI iriho ukomeje gutera benshi icyikango