Magingo aya imibare igaragaza ko iyi sosiyete yinjije miliyari 16,3$ mu gice cya mbere cy'umwaka wa 2026; izamuka ritangaje cyane ugereranyije na miliyari 1,2$ yinjije mu gihe nk'iki mu mwaka ushize.

Nubwo igihombo kiva mu bikorwa byayo bya buri munsi cyagabanyutse kikagera kuri miliyoni 693$ kivuye kuri miliyari 2,1$ mu mwaka wabanje, iyi sosiyete yatangaje ko yagize igihombo mbumbe cya miliyari 80,7$ kubera impinduka mu ibaruramari zifitanye isano n'imyenda yayo.

Kugeza ubu, iyi sosiyete ifite abakiliya barenga 11.900 bakoresha nibura ibihumbi 100$ ku mwaka, abakiliya 1.900 bakoresha arenga miliyoni 1$, n'abakiliya banini bagera kuri 250 bakoresha miliyoni 10$ cyangwa arenga buri mwaka.

Abarenga 50% mu bakiliya bayo bakomeye, ubu bakoresha serivisi nyinshi za Anthropic, mu gihe ku rundi ruhande abakoresha Claude Code batanga amafaranga akubye inshuro 20 asanzwe atangwa n'abandi bakiliya basanzwe.

Anthropic irimo kubaka urwego rw’abakiliya bihariye binyuze mu kubaha urusobe rw'ibicuruzwa na serivisi z’ikoranabuhanga zinyuranye.

Izi ngamba zayo zirimo gutanga umusaruro ushimishije, dore ko byatumye igipimo cyo kugumana inyungu iva mu bakiliya kigera kuri 900%. 

Bitaganyijwe ko nyuma yo gushyira imigabane ku isoko, barindwi bafatanyije kuyishinga (co-founders) bazagumana ububasha bwo gutora bungana na 50,1% mu banyamigabane, kugira ngo barinde kandi bagere ku ntego yabo yo kwimakaza umutekano w'ikoranabuhanga rya AI (artificial intelligence safety mission).

Ku rundi ruhande iyi sosiyete ishobora guhura n'imbogamizi mu bihe biri imbere kubera kwishingikiriza cyane ku bakiliya bake banini ndetse n'ibyago by'uko abafatanyabikorwa nka Amazon, Google, na Microsoft bashobora kuzaha agaciro ikoranabuhanga rya AI ryabo bwite kurusha irya Anthropic mu bihe biri imbere.

Bitaganyijwe ko nyuma yo gushyira imigabane ku isoko, barindwi bafatanyije gushinga Anthropic bazagumana ububasha bwo gutora bungana na 50,1% mu banyamigabane