Aho kwirukana abakozi benshi icyarimwe, Microsoft yahisemo ubu buryo buzafasha iyi sosiyete kugabanya amafaranga menshi yashorwaga mu bikorwa no guhindura ibyo yibandaho mu bucuruzi bwayo nta byinshi bihungabanye.
Aya mahirwe ari guhabwa abakozi bari ku rwego rw'abungirije abayobozi bakuru ndetse n'abari munsi yabo mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Buhinde, n'u Bwongereza.
Abakozi mu mashami arimo Xbox, Windows, Copilot, n'ishami ry'imari nibo barebwa n’izi mpinduka, mu gihe abakora mu bigo bibika amakuru y'ikoranabuhanga (data centers), abagurisha ndetse n'abashinzwe kumenyekanisha ibikorwa bo batarebwa na zo.
Abakozi bazemera aya mahirwe yo gusezera ku bushake bazahabwa amafaranga y'imperekeza angana n'asanzwe atangwa mu gihe umukozi ahagaritswe ku kazi.
Ubuyobozi bw'iyi sosiyete bwasobanuye ko ubu buryo buha abakozi ubwisanzure n'ubufasha mu gihe baba bifuza kugerageza andi mahirwe hanze ya Microsoft. Bizanafasha kandi iki kigo cy'igihangange mu ikoranabuhanga kwisanisha n’isoko rigenda rihindagurika.
Si ubwa mbere iyi sosiyete yiyambaje ubu buryo.
Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Microsoft yahaye amahirwe nk'aya abakozi bari bageze mu kigero cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, abasaga 30% mu bagera ku 8.750, barabyemera. Mu mpera za Kamena uyu mwaka, iyi sosiyete yari ifite abakozi bagera kuri 223.000.






Ibitekerezo 0