Iyi porogaramu izajya ifasha abantu kumenya uko bahuza imyenda basanganwe, bakarema imyambarire mishya inogeye ijisho.
Abayikoresha bashobora kwiremera akabati k'ikoranabuhanga (digital closet) mu buryo bworoshye, binyuze mu guhuza iyi porogaramu na konti yabo ya Instagram kugira ngo ikurure amafoto y'imyenda igaragara mu mafoto cyangwa amashusho basangije ababakurikira mbere cyangwa bakiyongereramo imyenda binyuze mu kuyifotora cyangwa gufata amashusho magufi.
Iyo aka kabati k'ikoranabuhanga kamaze gutunganywa, ubwenge buhangano butanga inama z'imyenda yajyanishwa bitewe n'amahitamo bwite y'umuntu.
Abantu bashobora no kugerageza iyi myenda mu buryo bw'ikoranabuhanga (virtually), aho bayambika umuntu wakozwe na mudasobwa (computer-generated model) mu buryo buhura neza n'imiterere y'umubiri w'uyikoresha ndetse n'ibara ry'uruhu rwe.
No mu gihe abakoresha iyi porogaramu bateganya kujya mu biruhuko, ishobora kubakorera gahunda y'imyambarire ya buri munsi ishingiye ku hantu bazajya, igihe urugendo ruzamara, ndetse n'iteganyagihe ry'aho hantu.
Nubwo hari izindi sosiyete z’ikoranabuhanga zamaze kumurika porogaramu zimeze nk'iyi, Meta yizeye ko guhuza iyi porogaramu yayo na Instagram bizaha Style Sketch umwihariko n'amahirwe menshi ku isoko.
Iyi porogaramu ni kimwe mu bigize umushinga mugari wa Meta wo gukoresha ubwenge buhangano mu rwego rwo gukora no gushyira hanze porogaramu nshya nyinshi kandi mu buryo bwihuse kuruta uko iki kigo kigeze kubikora mu bihe byabanje.





Ibitekerezo 0