IGIHE

Kubona amashusho y’urukozasoni byoroshye, intandaro y’ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu ?

5 11-03-2020 - saa 10:25, Evariste Nsengimana

Uko imyaka ishira indi igataha niko raporo zisohoka zigaraga imibare iteye impungenge y’abangavu baterwa inda mu Rwanda, yiyongera ku gipimo cyo hejuru kandi bikabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo imibereho mibi, kubicira ahazaza n’ibindi.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango iheruka gutangaza ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bakabyarira kwa muganga bari 17 849, mu 2017 bari 17337, mu 2018 bagera kuri 19 832 mu gihe hagati ya Mutarama-Kanama 2019 bari 15 596. Bivuze ko bose hamwe ari 70 614 guhera mu 2016.

Zimwe mu mpamvu zikunze kuvugwa zitera abana b’abakobwa guterwa inda zirimo ubukene, kubura ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kudakurikiranirwa hafi n’ababyeyi cyangwa abarezi babo n’amakimbirane yo mu miryango.

Hari kandi n’abavuga ko abana bagira inyumvire yo gushaka inshuti bakundana bakiri mu bugimbi n’ubwangavu abandi bagakomoza ku bwigenge abana basigaye bahabwa, bibaganisha ku gashungo kabashora mu ngeso mbi z’imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Kubona amashusho y’urukozasoni byoroshye

Uwavuga ko ikoranabuhanga riyoboye Isi muri iki gihe ntabwo yaba abeshye kuko mu buzima busanzwe, mu buvuzi, mu burezi, mu buhinzi n’ahandi ririfashishwa, mu byiciro byose by’abantu, yaba abana, urubyiruko n’abakuze.

Ni umuyoboro wifashishwa na buri wese ushaka kugera ku byiza ariko hari na benshi bawifashisha mu bishobora kubagiraho ingaruka ubwabo zidasize na bagenzi babo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo ku ngaruka z’ikoranabuhanga ku rubyiruko, bwerekanye ko kubona uburyo bwo gukoresha internet byoroshye bituma rubasha gusura imbuga zitandukanye zirimo n’izitangaza amashusho y’urukozasoni n’andi arutoza imico mibi mu buryo bworoshye.

Ababukoze basobanuye ko uretse kugera kuri ayo mashusho mu buryo bworoshye bifashishije nka Telefone, mudasobwa n’ibindi, binatuma urubyiruko rutangira kugerageza gushyira mu bikorwa ibyo rwabonyeho, byinshi bigenewe abakuze gusa.

Ubushakashatsi bwakozwe na Cladho na HAGURUKA bwerekanye ko kuba abana b’abakobwa bakora imibonano mpuzabitsina bataragira imyaka 18 bituma batwara inda ku kigero cya 87.7%.

Imibare iheruka IGIHE yabonye y’urubuga Pornhub rufite izindi zigera kuri 40 ziyishamikiyeho zerekana poronogarafi ku Isi yerekana ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 29 muri Afurika mu kugira abantu benshi bareba film z’imibonano mpuzabitsina, aho bazireba cyane ku Cyumweru bakadohoka ku wa Gatanu.

Abagore bo mu Rwanda bihariye kureba izi film ku rugero rwa 27% mu gihe ubusanzwe ku Isi hose abagore imbere y’izi film bari ku kigero cya 24%. Igaragaza ko mu mbuga za internet 50 zisurwa cyane mu Rwanda, ebyiri muri zo ari iz’amashusho y’urukozasoni.

Nta gushidikanya ko benshi mu bazisura bari ahanini mu kigero kiri munsi y’imyaka 40, gusa igiteye inkeke ni uko n’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 20, kuri bamwe kureba ayo mashusho bisa n’ibyinjiye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuhuzabikorwa w’imishinga y’impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu CLADHO, Murwanashyaka Evariste, yabwiye IGIHE kuba abana bagera ku mashusho y’urukozasoni byoroshye biri mu byongera inda zitateguwe mu bangavu.

Ati “Natwe turabyemera ko abana kubona uburyo bagera ku mashusho y’urukozasoni bituma bamenya imibonano mpuzabitsina icyo aricyo bakiri bato, kandi ugasanga barimo kureba bimwe kuko bigaragaza neza uko bikorwa, bibereka neza uko ikorwa nabo bakabikora bashobora kuba bari kwigana ibyo babonye.”

Murwanashyaka yasobanuye ko kubera agashungo, iyo umwe arebye ayo mashusho y’urukozasoni aboneraho kuyasangiza bagenzi be ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp bigatuma n’umwana utari ufite gahunda bigatuma yishora mu mibonano mpuzabitsina akiri muto.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro-femme twese hamwe, Emma Marie Bugingo, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe impamvu zitera ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu ari nyinshi zirimo no kuba urubyiruk0 rubona amashusho y’urukozasoni mu buryo bworoshye.

Ati “Nibyo, abantu bareba ayo mashusho y’urukozasoni nayo akurura abantu kugira imyitwarire mibi.”

Hakorwe iki ngo bikumirwe?

Umwaka ushize Guverinoma yashyizeho Politiki iteganya uburyo ibitangazwa kuri internet bikwiye kuba birinda abana kujya mu myitwarire mibi .

Murwanashyaka yavuze ko igikenewe ari ukwigisha iyi politiki abantu bose kandi hagakorwa ubugenzuzi ko byubahirizwa.

Ati “Igikenewe ni uko iyo Politiki yigishwa abana, ikigishwa abarezi, ababyeyi n’uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa, ntibe iyo mu bitabo gusa, abantu bakayimenya na RURA ikagenzura uko abantu bakurikiza imbuga nkoranyambaga kugira ngo abantu birinde ibyo bintu byose.”

Si ibyo gusa kuko asanga n’abantu bakoresha inzu abantu bifashisha bashaka serivisi z’ikoranabuhanga bakwiye kwigisha iyi politiki bakanategekwa gushyiramo ibyapa bibuza abana kureba ayo mashusho, bakashyiramo uburyo bubuza abana gusura izo mbuga.

Ati “Ababyeyi bakwiye gutozwa uburyo bwo kugendana n’iterambere kuko niryo rituma umwana abasha kugera kuri ibyo bikoresho kandi ntitwarihagarika, ahubwo ni gute turimo gusobanurira abana uko bagendana naryo.”

Bugingo we yashimangiye ko ababyeyi n’abandi bafite mu nshingano urubyiruko bakwiye kongera uburyo bwo kwigisha urubyiruko uburyo rwitwara, bijyanye n’iterambere kuko utahagarika ikoranabuhanga.

Ati “Ntiwashyira umupolisi kuri buri muntu ukoresha telefone cyangwa ibindi byamufasha kureba ayo mashusho, njye mbona kimwe n’izindi mpamvu zitera ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu, hakwiye kuba ikintu cyo gukomeza kubaganiriza.”

Uyu muyobozi avuga ko igihugu gishoboye gukumira ko abana bareba ayo mashusho ‘Byaba ari akarusho ariko bigafatanywa no kwigisha abana uburyo bitwara’.

Ishami rya Loni ryita ku buzima(OMS) rigaragaza ko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, abakobwa miliyoni 21 bari mu myaka 15-19 na miliyoni 2 bari munsi ya 16, baterwa inda buri mwaka.

Nyamara miliyoni 16 bari agatati y’imyaka 15-19 na miliyoni 2,3 bari munsi ya 16 nibo babyara izo nda baterwa.

Urubyiruko ruza imbere mu Banyarwanda bareba amashusho y'urukozasoni kuri Internet
Impirimbanyi zitandukanye zirasaba ko habaho uburyo bwo gukumira urubyiruko kubona amashusho y'urukozasoni
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Epa 2020-03-11 08:44:13

N’ibyo mutaremera muzabyemera. Kandi bizagaragara n’ubwo mubyanga. Harya amashusho yo guhuza ibitsina nta sano afitanye no kwambara ubusa cyangwa kwambara impenure? Ese koko nta byiyumvo impenure ishyira mu muntu ubonye impenure bigatuma agira ibyo byiyumvo bitakabaye ngpmbwa? N’aho byamara igihe gito bigira icyo bisiga mu mutwe. bamwe bumva ko kwambara impenure nta cyo bitwaye ko ikosa ari ugira uko atekereza bitewe n’iyo mpenure. Ariko se ni byo?

2
munyemanaq 2020-03-11 07:55:59

Statistics zerekana ko Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka. Ahanini biterwa n’ubukene hamwe n’ubujiji.Ariko no mu bihugu byateye imbere,Abangavu barabyara cyane.Babikora mu rwego rwo kwishimisha,bavuga ko "bali mu rukundo".Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,abana bavuka ku babyeyi batashakanye (ibinyendaro),barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Nyamara kera abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierges).Bene abo bana ntibabagaho.Kuba Ubusambanyi bukabije,bihuye n’uko Bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka abantu bazaba bashaka ibinezeza aho gushaka Imana†.Umuti rukumbi w’iki kibazo,kimwe n’ibindi bibazo byo ku isi,nta wundi uretse ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko bible ivuga ahantu henshi.Hazarokoka abantu bumvira Imana.

3
munyemanaq 2020-03-11 07:55:59

Statistics zerekana ko Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka. Ahanini biterwa n’ubukene hamwe n’ubujiji.Ariko no mu bihugu byateye imbere,Abangavu barabyara cyane.Babikora mu rwego rwo kwishimisha,bavuga ko "bali mu rukundo".Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,abana bavuka ku babyeyi batashakanye (ibinyendaro),barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Nyamara kera abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierges).Bene abo bana ntibabagaho.Kuba Ubusambanyi bukabije,bihuye n’uko Bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka abantu bazaba bashaka ibinezeza aho gushaka Imana†.Umuti rukumbi w’iki kibazo,kimwe n’ibindi bibazo byo ku isi,nta wundi uretse ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko bible ivuga ahantu henshi.Hazarokoka abantu bumvira Imana.

4
[email protected] 2020-03-11 06:54:19

Even kubona mwashyizeho urubuga rutangaza statistics narwo ruyatangaza biratuma abarusura biyongera

5
RKUS 2020-03-11 06:31:39

Iki kibazo cya Porn ku bana bato kiradukomereye. Biragaragara ko igihugu kidashobora kuyakumira kuri social media. Kandi n’iyo yakumirwa haba hari uburenganzira bw’abakuru bubangamiwe.
Ubundi twe icyo twakora ni ukwangira abana bacu gutunga amaterefone bakiri bato. Ariko hari ikibazo cy’uko aba bana bakeneye kwigira ku ma lap top , kuri ino myaka mito. Yewe ubu basigaye bakorera na za homework , na holyday packages zabo ku ma telefone yacu. Ntiwayimwima, kandi hari ibyo akeneye gushakashaka.
Ni ikibazo rero mu gihe udafite umwanya wo kumushyiraho ijisho.
Jye igitekerezo natanga mugihe hagishakishwa umuti uhamye ni uko kariya gace k’ amafoto y’ubusambanyi , ( niba bishoboka)Leta ifatanyije n’abashinzwe imitambukire ya social media bagahenda cyane, uwiyemeje kukajyaho akishyura menshi. Bariya bana nta faranga bagira , wenda byabaca intege. Gusa sinzi niba kino cyashoboka kuko sindi impugukiwe mu ikoranabuhanga.
Bye.

Kwamamaza