Aka gaciro kagabanyutseho hafi 12% ugereranyije n'igiciro isoko ryafungiyeho ku wa Mbere.

Mu busanzwe iyo ikigo kigiye kugurisha imigabane yacyo ku isoko ry’imari ku nshuro ya mbere, ibigo by'imari bigifasha muri iki gikorwa, bishyiraho ku bushake igiciro cyo gutangiriraho kiri hasi, kugira ngo abaguzi babibonemo amahirwe, nyuma igiciro kikazazamuka. 

Iyo rero igiciro kimanutse kikajya munsi y'icyatangiriweho, biba ari ikimenyetso kibi kuko byerekana ko abashoramari babona ko n'icyo giciro cyari cyagabanyijwe ubwacyo kiri hejuru cyane.

Urwego rw'ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano [AI] rukomeje gukurikiranira hafi uko imigabane ya Anthropic igurishwa ku isoko, aho abashora imari mu bigo bishya bigitangira [VCs] n'abandi basesenguzi bavuga ko uko yitwara bishobora kuba igipimo cy'uko abashoramari ku isoko ry'imigabane baha agaciro uru rwego.

Iri gabanyuka mu gaciro ribaye mu gihe kitageze ku cyumweru nyuma y'uko Anthropic itangiye kugurisha imigabane yayo ku isoko ry'imari n'imigabane rya Amerika ryibanda cyane ku bigo by'ikoranabuhanga [Nasdaq] kuri 111,50$ ku mugabane. 

Mu gihe imigabane yayo yakomeza gutakaza agaciro mu byumweru biri imbere, bishobora guhindura uko ibigo bishya byigenga bitarajya ku isoko ry'imigabane bigenerwa agaciro, bikanagabanya amahirwe yo gushyira imigabane ku isoko ku bindi bigo by'ikoranabuhanga rya AI. 

Anthropic si yo yonyine yahuye n’iki kibazo, kuko imigabane ya Nvidia yamanutseho 7% ahagana Saa Sita z'amanywa ku wa Kabiri, bituma itakaza igice cy'inyungu irenga 30% yari yabonye ku wa Mbere nyuma y'uko Jensen Huang asubijwe ku mwanya w'umuyobozi mukuru muri iki kigo.

Urwego rw'ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano [AI] rukomeje gukurikiranira hafi uko imigabane ya Anthropic igurishwa ku isoko