Iyi modoka yamurikiwe i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku wa 7 Ugushyingo 2026. Igamije guhangana n’imodoka zihenze zirimo Rolls-Royce Ghost na Mercedes-Maybach S-Class.
Yangwang Altior ifite uburebure bwa metero 5,6, ubugari bwa metero ebyiri n’ubuhagarike bwa metero 1,6. Izina ‘Altior’ rikomoka mu Kilatini, rikaba risobanura ‘hejuru kurushaho’.
Imiterere yayo, cyane cyane inzugi z’inyuma zifunguka zerekeza inyuma, ibyatumye igereranywa n’imodoka za Rolls-Royce. Yangwang yo igaragaza ko mu kuyihanga yashingiye ku muco w’u Bushinwa, iwuhuza n’ikoranabuhanga rigezweho.
Iyi modoka ikoresha moteri enye z’amashanyarazi, buri imwe igatanga imbaraga ku ipine rimwe.
Ifite kandi uburyo bwo kureremba hejuru y’amazi mu gihe cy’impanuka.
Altior ikoresha bateri ya BYD yo mu bwoko bwa Blade Battery. Amakuru yatangajwe mu imurikwa ryayo agaragaza ko ishobora gukora urugendo rurenga ibilometero 1.000 hakurikijwe uburyo bwo gupima intera y’imodoka bukoreshwa mu Bushinwa, buzwi nka CLTC.
Iyi ntera ni iyo mu bipimo by’igerageza, bityo ntivuze ko ari yo imodoka izajya ikora mu bihe byose. Ikoresha kandi ikoranabuhanga rya BYD ryo kongeramo umuriro mu gihe gito, ariko imibare irambuye ku muvuduko wo kuyishyira ku muriro ntiyari yatangajwe ku mugaragaro.
Imodoka yamuritswe ifite imyanya ine. Intebe zayo zishobora gushyushywa cyangwa gukonjeshwa, zikanakorera ‘massage’ abazicayeho.
Abicaye inyuma bashobora kugenzura ibikorwa bitandukanye, birimo guhindura uko intebe y’imbere iteye no gushyiraho urukuta rutandukanya igice barimo n’icy’umushoferi.
Harimo kandi imizindaro 39, ibyuma bibiri byo gukonjesha cyangwa gushyushya ibiribwa n’ibinyobwa, ndetse na televiziyo. Umwanya wagenewe imizigo ufite ubushobozi bwa litiro 532.
Yangwang iteganya gutanga Altior mu byiciro bya Executive na Bespoke. Iya mbere yo mu cyiciro cya Bespoke yitwa Shanhe Dingyun, ikaba ifite amabara n’imitako bikomoka ku muco n’ibidukikije byo mu Bushinwa.
Biteganyijwe ko imodoka za mbere zizatangira gushyikirizwa abaziguze mu gihembwe cya kabiri cya 2027.









Ibitekerezo 0