Umuyobozi Mukuru wungirije wa Binance, Richard Teng, yatangaje ko iperereza ry'ibanze rigaragaza ko abajura binjiriye muri mudasobwa y'umwe mu bakozi b'ikigo bashinzwe iterambere n'imikorere y'ikoranabuhanga (DevOps engineer).

Nyuma yaho, Binance yasohoye irindi tangazo ivuga ko yavumbuye n'izindi nzira n'ibyuho byakoreshejwe mu kwinjira muri ‘système’ yayo y'ikoranabuhanga.

Ikigo TRM Labs gikurikirana ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya blockchain, cyatangaje ko ubu bujura bwose bwakozwe mu minota 20 gusa, nyuma y’imyiteguro ishobora kuba yari imaze nibura amasaha 36.

Impuguke mu by'umutekano w'ikoranabuhanga zikomeje gushyira mu majwi abajura bo muri Koreya ya Ruguru mu kuba inyuma y'iki gikorwa.

TRM Labs yagaragaje ko hari ibimenyetso byinshi bihura n'ibindi bitero byagabwe n'abajura bo muri Koreya ya Ruguru mu bihe byashize, harimo n'ubujura bwa miliyari 1,5$ bwakozwe ku rubuga rwa Bybit mu mwaka ushize.

Itsinda ry'abajura ryitwa TraderTraitor ni ryo rikomeje gukekwa cyane.

Nubwo ibikorwa byo kwiba byakozwe mu gihe gito cyane, abanyamakuru bakurikiranira hafi iby'ikoranabuhanga bavuga ko kugaruza uyu mutungo bishobora gufata igihe kirekire.

Kugeza ubu, umutungo urenga miliyari eshatu z’amadolari ya Amerika wafashwe kugira ngo abajura batabasha kuwukoresha. Gusa, TRM Labs ivuga ko abakoze ubu bujura bagifite Bitcoin na Ether bifite agaciro ka miliyari 2,4$.

Binance yahagaritse ibikorwa byo kubitsa no kubikuza kugira ngo iperereza rikomeze. Yijeje abakiliya ko umutungo wabo utekanye, kandi ko izishyura igihombo cyose cyatewe n’ubu bujura.

Ubuyobozi kandi bwasabye abakiliya kwitondera abashobora kubashuka bitwaje iki kibazo.

Nubwo bimeze bityo, abahanga bagaragaje ko guhagarika umutungo ukekwaho kwibwa bitavuze ko uzasubizwa ba nyirawo mu buryo bworoshye, basaba ibisobanuro byimbitse ku buryo abakiliya bazarengerwa n’uko ibihombo bizishyurwa.

Iyi nkuru yahise ihungabanya isoko ry'amafaranga y'ikoranabuhanga ku rwego rw'Isi.

Bitcoin yamanutseho hafi 5% mu masaha 24, igera kuri hafi 77.000$. Amwe mu yandi mafaranga y’ikoranabuhanga yatakaje agaciro ka hafi 10%.

Muri rusange, iki gitero gikomeje kugaragaza intege nke z’imbuga nini zibika umutungo w’abantu benshi, ari na ko gishimangira ubukana bw'ibitero by'ikoranabuhanga byibasira uru rwego.

Binance yibwe miliyari 6,3$ mu bujura bukomeye bubayeho mu mateka