Izi telefone za mbere Apple yakoze zishobora kuzingwa, zatangiye kugaragaza ibibazo byatumye bamwe mu baziguze bashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga, berekana imirongo igaragara kuri écran ndetse n’ahagiye hasaduka.

Apple yatangaje ko telefone zifite ibibazo ari nke, isaba abakiliya bahuye na byo kuyigana kugira ngo basimburirwe izindi.

Bamwe mu bakoresha iPhone Duo bavuze ko bumva urusaku rudasanzwe igihe bazifungura, mu gihe abandi bagaragaje ko écran zacitse ahari igice gituma telefone izingwa.

Uwitwa Justin Lokos yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto ya iPhone Duo ye ifite imirongo kuri écran. Nyuma yaje kugaragaza indi nshya yahawe, ashimira iduka rya Apple riri i New York ryamufashije.

Nubwo ibi bibazo byatangiye kuvugwa, Apple ntiyatangaje umubare w’izi telefone zangiritse.

iPhone Duo ifite écran y’imbere ya santimetero 19,3, ikaba ishobora kuzingwa igahinduka nto cyangwa igafungurwa ikamera nka tablet.

Iyi telefone ni yo ihenze kurusha izindi Apple yakoze, aho igiciro cyayo gitangirira ku madolari 2.668.