IGIHE

Amerika yasabiwe ububasha buhagarika porogaramu za AI zishobora kuroha abaturage mu manga

0 24-07-2026 - saa 07:54, IGIHE

Abadepite bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashaka guha Guverinoma ububasha bwo guhagarika byihuse porogaramu z’ubwenge buhangano, AI, zishobora gushyira abaturage mu kaga.

Ku wa 23 Nyakanga 2026 Ted Lieu wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates na mugenzi we Nathaniel Moran wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains batangije umushinga w’itegeko wo guhangana n’iki kibazo bise ‘AI Kill Switch Act’

Bawutangije nyuma y’uko OpenAI iherutse kwemera ko porogaramu zayo z’ubwenge buhangano zarenze ubushobozi bwo kuzigenzura mu buryo butigeze bubaho, zikinjira mu bubiko bukomeye bw’amakuru ajyanye na porogaramu za mudasobwa mu buryo butemewe.

Lieu yavuze ko ari ingenzi cyane guha Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ububasha bwo guhagarika porogaramu za AI zatangiye gukora ibyo zitagenewe.

Moran yagize ati “Ubwenge buhangano buzakomeza gutera imbere, kandi ni ko bikwiye kugenda. Kubucunga neza bisobanuye ko abantu bagomba gukomeza kugira ubushobozi bwo kugenzura ikoranabuhanga ibigo byubaka.”

Umushinga w’itegeko rya Kill Switch Act uteganya guha Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu ububasha bwo gutegeka ikigo cyigenga guhagarika porogaramu zacyo z’ubwenge buhangano.

Unateganya ko ibigo biteza imbere iri koranabuhanga bigomba kugira ubushobozi bwa tekiniki bwo kugabanya imikorere yaryo, kurihagarika by’agateganyo cyangwa burundu mu gihe ryaba ryateje ibibazo.

Nubwo ibigo byinshi by’ikoranabuhanga byemeye kujya bibanza kwereka no gusangiza inzego za Guverinoma ya Amerika porogaramu z’ubwenge buhangano biri gutegurwa, nta tegeko ribisaba kugira uburyo bwo kugira icyo bihindura ku mikorere yabwo cyangwa kubihagarika burundu.

Uyu mushinga unateganya ko ibigo by’ubwenge buhangano bizajya bimenyesha Guverinoma ibibazo cyangwa imikorere mibi byagaragaye mu ikoranabuhanga ryabyo. Unateganya kandi gushyiraho uburyo bwemewe bwo kubyitwaramo, buzatangirira ku kugabanya imikorere mbere yo kubihagarika burundu.

Mu gutanga uyu mushinga w’itegeko, Lieu yavuze ko ubwenge buhangano buri kuva ku ikoranabuhanga risubiza ibibazo, bugahinduka irishobora kugira uruhare mu mirimo ikomeye nk’ihererekanya ry’amafaranga kugenzura uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu cyangwa kwifashishwa mu kurinda no kugaba ibitero by’ikoranabuhanga, bityo ko AI ikwiye kungenzurwa mu buryo bwitondewe.

Yavuze ko Kill Switch Act izatuma habaho uburyo Guverinoma ishobora kwihutira gutabara mu gihe habaye ibibazo bishyira mu kaga abaturage.

Muri uyu mwaka, Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yatangaje ko igisirikare cy’icyo gihugu kiri kwibanda cyane ku kwisunga ikoreshwa rya AI binyuze mu masezerano mashya yagiranye na Google, OpenAI, Amazon, Microsoft, SpaceX, Oracle, Nvidia n’ikigo cy’ikoranabuhanga Reflection.

Lieu yagize ati “Ikibabaje ni uko porogaramu zikomeye z’ubwenge buhangano zishobora kwigenga, zigakora ibikorwa byateza akaga gakomeye cyangwa zizishobore kugenzurwa n’abantu.”

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika basabye ko hashyirwaho itegeko rigenzura porogaramu za AI
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza