Aba bajura batwaye amakuru menshi cyane arimo amazina, aho abantu batuye, ndetse na nimero za telefone. Babigezeho binjiye mu bubiko bw'amakuru bw'ishami rishinzwe abakozi muri FBI [human resources server] ndetse no mu bubiko bwa leta buri kuri internet [government cloud database].
Iri tsinda ryavuze ko iki gitero kitagabwe hagamijwe gushaka amafaranga, ahubwo bari gusaba ko FBI ikura hanze raporo iherutse gusohora, kuko bavuga ko ikubiyemo amakuru y'ibinyoma kuri bo.
Aya makuru yibwe ashobora guteza ibyago bikomeye by'umutekano, kuko bivugwa ko amahanga asanzwe atata uru rwego ashobora kuyakoresha mu gukanga cyangwa gushyira igitutu ku bakozi ba FBI n'imiryango yabo.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, urubuga rwa FBI rukoreshwa n'abasaba akazi rwari rufunze kuko ruri ‘kuvugururwa’.
Mu makuru azwi yagiye hanze, muri uyu mwaka FBI imaze kwinjirirwa ubugira kabiri, aho inshuro ya mbere hibasiwe uburyo bwayo bwo kugenzura no gukurikirana amakuru [surveillance systems].






Ibitekerezo 0