Ubu bushakashatsi bwamurikiwe mu nama ya Commonwealth iri guhuza abakuru b’ibihugu muri Antigua and Barbuda bwerekana ko mu gihe umusanzu wa AI waba muto, ikinyuranyo cyaba miliyoni 115 z’amadolari. 

Ikigereranyo cyo hagati cyaba miliyoni 237$, naho mu gihe umusanzu wayo waba munini, ubukungu bw’u Rwanda bwagera kuri miliyoni 360$. Ibyo bigereranyo byakozwe hifashishijwe imibare y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) n’iya Banki y’Isi, bikagaragaza ikinyuranyo gishoboka kuri GDP mu myaka icumi.

Raporo igaragaza ko kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rubyaze ayo mahirwe umusaruro, amahugurwa akwiye guhuzwa n’akazi ibigo bitanga n’ibibazo ba rwiyemezamirimo bashobora gukemura. 

Mu buhinzi, urugero, abahugurwa bashobora kwiga gukora porogaramu ifasha abahinzi kumenya ibimenyetso by’indwara z’ibihingwa. Porogaramu nk’iyo yarushaho kugera kuri benshi iramutse ikoresha Ikinyarwanda.

U Rwanda ni urwa kane mu bihugu bya EAC byagaragaye ku rutonde

Ku rutonde rwa Ayre Index rugaragaza uko ibihugu 56 bya Commonwealth byashyizeho uburyo bufasha urubyiruko gukoresha no kungukira muri AI, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 47 n’amanota 38,1%.

Kenya ni yo yaje imbere mu bihugu bine byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byakorewemo ubushakashatsi. Yabaye iya 22 n’amanota 48,7, ikurikirwa na Uganda yabaye iya 23 n’amanota 47,0. Tanzania yabaye iya 25 n’amanota 45,5.

U Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia na Sudani y’Epfo ntibyahawe imyanya kuko bitari muri Commonwealth. Mu bihugu 56 byasuzumwe, 15 ni byo byageze ku manota 53 abashakashatsi bifashishije mu kugereranya uko ibihugu byiteguye.

Amahugurwa ni imwe mu nzira u Rwanda rwahisemo

U Rwanda rufite abaturage bagera kuri miliyoni enye bari hagati y’imyaka 15 na 29. Nk’uko raporo ibigaragaza, umuyoboro wa 4G ugera ahatuwe na 98,8% by’abaturage, naho amashanyarazi akagera kuri 72%. Abashakashatsi bavuga ko kugira ngo urubyiruko rubashe gukoresha AI, rugomba no kubona ibikoresho na interineti ku giciro rushoboye kwishyura.

Guverinoma yashyizeho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwenge Buhangano (Rwanda AI Agency) muri Kamena 2026. Mu Ukwakira, icyo kigo cyasabye ko hatangwa ibyifuzo byo gutegura integanyanyigisho za AI mu Kinyarwanda no mu Cyongereza. Muri gahunda z’amahugurwa hateganyijwe kwita no ku bakora mu buhinzi, mu buvuzi no mu kwigisha abaturage gukoresha ikoranabuhanga.

Mu mashuri, gahunda Minisiteri y’Uburezi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) bafatanyamo na MIT yari imaze guhugura abarimu barenga 5.000 mu gukoresha AI mu mpera za 2025. Ayo mahugurwa yakomeje mu 2026.

Abakoze raporo bavuga ko hakiri icyuho mu makuru ku buryo urubyiruko rwo mu Rwanda rukoresha AI.