Ibi byatumye ki kinyamakuru gihuriza abayobozi b’itangazamakuru baturutse hirya no hino ku Isi i Beijing, kugira ngo baganire ku hazaza h’umwuga wabo.
Urwo rugendo rwahaye umwihariko mu muhango wo gufungura Inama Mpuzamahanga y’Itangazamakuru yari iri kuba ku nshuro ya karindwi.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, ubwo Xinhua News Agency yarimo yizihiza imyaka 95 imaze ishinzwe, yakiriye abitabiriye iyo nama mu Ngoro Nkuru y’Abaturage i Beijing.
Yahuje intumwa hafi 500 zihagarariye ibigo bigera hafi kuri 330 byo mu bihugu 112. Yateguwe na Xinhua ifatanyije n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Beijing, igaragaza ubushobozi bw’u Bushinwa bwo guhuza impande zitandukanye ngo zishakire hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije itangazamakuru.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya karindwi ni yo nini kurusha izindi zayibanjirije hashingiwe ku bihugu, ibigo n’urwego rw’abayobozi bayitabiriye.
Kuva yatangira mu 2009, yabaye ihuriro rikomeye ry’ubufatanye, rifitiye akamaro ibitangazamakuru byo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Muri iyi nama hamurikiwemo ibikorwa byinshi by’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru mu birebana na robots ndetse n’ubwenge buhangano.
Xinhua n’ikigo UBTECH berekanye Xinyu na Xinyan, robot ebyiri zifite imiterere isa n’iy’abantu zagenewe gusoma amakuru.
Gusura ahantu ndangamateka n’ibigo by’ikoranabuhanga i Beijing na byo byafashije abitabiriye kwihera ijisho urugendo rw’u Bushinwa mu iterambere.
Baboneyeho kureba uko iki gihugu gihuza kubungabunga umurage wacyo no gushyira imbaraga mu guhanga ibishya.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yibanze ku itangazamakuru mu gihe cy’ubwenge buhangano, ibintu bikava mu mvugo impinduka zgashyirwa mu bikorwa.
Ku wa Gatandatu, Xinhua yatangije gahunda mpuzamahanga yo gushyiraho amahame agenga ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu itangazamakuru.
Yatangiranye n’ibigo 22, birimo Bernama yo muri Malaysia, Uganda Broadcasting Corporation, TASS yo mu Burusiya na Independent Media yo muri Afurika y’Epfo.
Mu gihe cy’imyaka igera kuri ibiri, bizakorana mu gushyiraho amahame arengera ukuri kw’amakuru, umutekano wayo n’imyitwarire iboneye mu mwuga.
Ikigo cy’ubushakashatsi cya Xinhua cyanamuritse raporo “AI Plus Media: Global Development Report 2026”.
Abitabiriye inama bemeje kandi “Beijing Consensus”, igamije guteza imbere ikoreshwa rya AI riboneye, rigirira bose akamaro kandi rishingiye ku bufatanye.
Ku bitangazamakuru byo muri Afurika, ibi bifite akamaro gafatika. AI ishobora kongera ubushobozi bwo gukora inkuru no kuzitangaza mu ndimi nyinshi.
Umuyobozi wa Bernama, Wong Chun Wai, yagaragaje ko ubufatanye bushobora gufasha kugabanya inzitizi z’ikiguzi cy’iri koranabuhanga.
Ubwo bufatanye bwatangiye no kugaragarira mu bikorwa. Ku wa 5 Ugushyingo, Xinhua n’ibigo by’itangazamakuru bya Gabon na Lesotho byasinye amasezerano agamije gusangira amakuru no guhanahana abakozi.
Xinhua yanaganiriye n’abayobozi ba AP, Reuters, AFP na CNN ku mpinduka z’ikoranabuhanga no kubungabunga icyizere itangazamakuru rigirirwa.
Kuva ku munara umwe wa radiyo kugera ku ihuriro rihuza imigabane, urugendo rwa Xinhua rugaragaza impinduka zikomeye.






Abayobozi b’ibitangazamakuru bahuriye i Beijing bigira hamwe uko itangazamakuru ryatezwa imbere
















Amafoto: Xinhua News Agency





Ibitekerezo 0