Imikino y’igikombe cy’Isi cya 2018 cy’umupira w’amaguru iri kubera mu mijyi 11 y’u Burusiya, aho ibihugu 32 bigabanyije mu matsinda umunani bikomeje guhatanira kwegukana irushanwa riruta ayandi mu makipe y'ibihugu mu rugamba rugomba gusozwa ku wa 15 Nyakanga 2018.

Coca Cola imaze imyaka 40 ari umuterankunga w’imena w’Igikombe cy’Isi, yateguye uburyo bwihariye buzatuma abakiliya bayo, abakunzi b’umupira w’amaguru n’abandi babyifuza bareba imikino imwe n’imwe kuri televiziyo ya rutura kandi ku buntu.

Ubu buryo bwakoreshejwe bwa mbere ku Cyumweru tariki 17 Kanama mu kabari kitwa Pili Pili i Kibagabaga, ku mukino u Budage bwatsinzwemo na Mexique n’uwo Brazil yanganyijemo n’u Busuwisi.

Buzongera gukoreshwa herekanwa imikino ya ¼ izaba tariki 7 Nyakanga n’iya ½ izaba tariki 10 Nyakanga muri Car Free Zone na Car Wash, naho umukino wa nyuma bakazamenyesha ahandi bazawurebera nabwo ku buntu.

Coca Cola yanashyizeho ibihembo bitandukanye muri iki gihe cy’Igikombe cy’Isi, aho umuntu ashobora kugura Fanta Citron, Fanta Orange, Fanta Fiesta, Fanta Sprite yo mu icupa rya 300 ml cyangwa 500 ml agatombora ibihembo bitandukanye birimo imipira yo gukina, iyo kwambara, ingofero n’ibindi.

Ku Cyumweru abantu barebye umukino w'u Budage na Mexique ku buntu
Ku Cyumweru abantu barebye umukino w'u Budage na Mexique ku buntu
Bamwe bareba igikombe cy'Isi abandi nabo bishimisha
Bamwe bareba igikombe cy'Isi abandi nabo bishimisha
Haba hari imyidagaduro itandukanye
Haba hari imyidagaduro itandukanye
Coca-Cola iba yateguye n'ibihembo bitandukanye bihabwa abitabiriye iki gikorwa
Coca-Cola iba yateguye n'ibihembo bitandukanye bihabwa abitabiriye iki gikorwa
Iyi mikino y'igikombe cy'Isi iri kwerekanwa ku bufatanye na Bralirwa
Iyi mikino y'igikombe cy'Isi iri kwerekanwa ku bufatanye na Bralirwa