{Mu Mujyi wa Boston muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu hatangijwe iyizihizwa ry’umunsi nyarwanda (Rwanda Day), igikorwa ngarukamwaka gihuza Abanyarwanda b’ingeri zose baba baturutse hirya no hino ku isi, by’umwihariko mu gice cy’Amerika ya Ruguru ndetse no mu Rwanda.
}

Atangiza iki gikorwa, Minisitiri Louise Mushikiwabo wari Umushyitsi Mukuru yafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa ryitabiriwe n’ibigo bitandukanye birimo ibishamikiye kuri Leta nk’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere n’ibindi; hari kandi n’ibigo by’ubucuruzi byigenga birimo Rwanda Mountain Tea, Banki ya Kigali n’ibindi.

Umunsi wa mbere w’iki gikorwa ahanini waranzwe n’ibiganiro byatanzwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye muri Leta y’u Rwanda.
Senateri Tito Rutaremara mu kiganiro yatanze yagarutse ku nzira u Rwanda rwanyuzemo kugirango rube rugeze aho ruri kuri ubu, ndetse anakomoza ku cyakorwa ngo ibyo u Rwanda rwiyemeje kugeraho bizashoboke.

Mu kugaruka ku mvugo y’abacyera izimije ariko we asanga ikwiye kubakirwaho byinshi igira iti “Imana yirirwa ahandi igataha I Rwanda”, Senateri Tito yagize ati: “Ibi bivuga ko Imana yirirwa ahandi, ariko kubera umutekano, isuku, demokarasi n’ibindi, igahitamo gutaha mu Rwanda kuko byose ariho byibera”, bityo asaba buri wese guharanira ko u Rwanda rwahora rutemba ‘amata n’ubuki’.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere, Prof Shyaka Anastase, mu kiganiro yatanze cyari cyiganjemo imibare igaragaza aho u Rwanda rugeze rutera imbere mu birebana n’imiyoborere myiza, yarekanye ko 88% by’Abanyarwanda bishimiye ubuyobozi, naho 98% bo bakaba biyumvamo ubunyarwanda, mu gihe 2% bakiyumvamo amoko.

Prof Shyaka kandi yagarutse kuri gahunda zitandukanye za Leta nka Gira Inka, ubudehe, imihigo, kwegereza ubutegetsi abaturage n’ibindi, aho yasobanuye ko zatumye u Rwanda rubonera ibisubizo ibibazo bitari bicye. Yagarutse kuri gahunda ya Gira Inka avuga ko uretse kuba yarakuye bamwe mu bukene, yanatumye imiryango irushaho gutsura imibanire hagati yayo.

Minisitiri Mushikiwabo we yagaragaraje uko ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda buhagaze muri iki gihe, naho Minisitiri Rwangombwa John na Minisitiri Kanimba Francois batanga ibiganiro byibanze ku kugaragaza aho u Rwanda ruhagaze mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi muri iki gihe.

Uwatanze ijambo ahagaragariye inshuti z’u Rwanda, Sky Miller, yagize ati: “Diaspora y’u Rwanda ubu irangwa n’imbaraga nyinshi cyane kuko ifite uruhare rukomeye mu nzira y’iterambere u Rwanda rwihaye abayigize bafasha mu kumenyekanisa aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.”

Ku musozo w’umunsi wa mbere wa Rwanda Day, abahanzi barimo Meddy, The Ben, K8, Alpha Rwirangira na Emmy baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bafatanyije na Mani Martin ndetse na Masamba baturutse mu Rwanda, bataramiye abitabiriye iki gikorwa bacinya akadiho bishyira cyera.

Uyu mwaka insanganyamatsiko ya Rwanda Day igira iti: “Agaciro, Urugendo ruracyakomeza…”, mu gihe insanganyamatsiko y’umwaka ushize muri Rwanda Day yizihirijwe I Chicago yagiraga iti: “Agaciro, umurage wacu, ejo hazaza hacu”.

Ku munsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w’iki gikorwa, biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azakirwa n’abitabiriye iki gikorwa ndetse anagirane nabo ibiganiro.

Abitabiriye Rwanda Day bari kwiyandikisha
Abitabiriye Rwanda Day bari kwiyandikisha
Minisitiri Louise Mushikiwabo afungura ku mugaragaro imurikabikorwa rijyanye na Rwanda Day
Minisitiri Louise Mushikiwabo afungura ku mugaragaro imurikabikorwa rijyanye na Rwanda Day
Minisitiri Mushikiwabo asobanurirwa bimwe mu bikorwa bya Fina Bank mu imurikabikorwa
Minisitiri Mushikiwabo asobanurirwa bimwe mu bikorwa bya Fina Bank mu imurikabikorwa
Umuhamirizo w'umwe mu bagize itorero rya Diaspora Nyarwanda mu mujyi wa Portland muri Leta ya Maine
Umuhamirizo w'umwe mu bagize itorero rya Diaspora Nyarwanda mu mujyi wa Portland muri Leta ya Maine
Mu imurikabikorwa, amasosiyete yigenga n'ibigo bya Leta birenga icumi byari bihagararariwe...
Mu imurikabikorwa, amasosiyete yigenga n'ibigo bya Leta birenga icumi byari bihagararariwe…
Rutaremara, Shyaka, Mushikiwabo, Rwangombwa na Kanimba batanga ikiganiro
Rutaremara, Shyaka, Mushikiwabo, Rwangombwa na Kanimba batanga ikiganiro
Icyumba cya Westin Hotel ahabera Rwanda Day cyari cyakubise cyuzuye
Icyumba cya Westin Hotel ahabera Rwanda Day cyari cyakubise cyuzuye
The Ben usigaye ukorera muzika ye i Chicago muri America ari kumwe na Alpha Rwirangira nawe usigaye wiga muri icyo gihugu
The Ben usigaye ukorera muzika ye i Chicago muri America ari kumwe na Alpha Rwirangira nawe usigaye wiga muri icyo gihugu
KB Kavuyo, Meddy na The Ben bashyuhije abitabiriye Rwanda Day i Boston biratinda, babaririmbira zimwe mu ndirimbo zabo zagacishijeho ndetse n'inshya baherutse gushyira ahagaragara bari muri Amerika
KB Kavuyo, Meddy na The Ben bashyuhije abitabiriye Rwanda Day i Boston biratinda, babaririmbira zimwe mu ndirimbo zabo zagacishijeho ndetse n'inshya baherutse gushyira ahagaragara bari muri Amerika
Alpha Rwirangira na Emmy ku murya wa gitari
Alpha Rwirangira na Emmy ku murya wa gitari
Alpha Rwirangira, Emmy n'Intore Masamba baririmbira hamwe imbere y'abakuru n'abato bitabiriye Rwanda Day
Alpha Rwirangira, Emmy n'Intore Masamba baririmbira hamwe imbere y'abakuru n'abato bitabiriye Rwanda Day
K8 Kavuyo na Meddy na bagenzi be bagaragarijwe urugwiro n'urukumbuzi...
K8 Kavuyo na Meddy na bagenzi be bagaragarijwe urugwiro n'urukumbuzi…

{Foto: Adam Scotti,
Inkuru: Murindabigwi Meilleur}