Ibi biganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa 27 Ugushyingo 2026, mu Isomero Rusange rya Kigali (Kigali Public Library).
Igitabo cyaganiriweho cyiswe “Dans l’ombre du génocide des Tutsi. La Suisse et le Rwanda 1950–1994”. Cyanditswe na Anne Emery-Torracinta, umuhanga mu mateka wahoze no mu buyobozi bwa Cantone ya Genève mu Busuwisi.
Uyu mwanditsi yibanze ku gice cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kitakunze kugarukwaho cyane n’abashakashatsi, kijyanye n’uruhare rw’u Busuwisi mu Rwanda mu myaka yabanjirije Jenoside.
Asobanura ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itatunguranye, ahubwo ko yabaye umusaruro w’umugambi watangiriye ku ivangura no guheza Abatutsi, bakorerwa ibikorwa by’urugomo mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo.
Nubwo uruhare rw’u Bufaransa n’u Bubiligi mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi rwagiye rugarukwaho cyane, uruhare rw’u Busuwisi ntiruzwi na benshi, kandi iki gihugu cyari gifite ibikorwa byinshi by’ubutwererane n’u Rwanda kuva rwabona ubwigenge mu 1962.
Imikoranire y’ibihugu byombi yari ikomeye ku buryo Perezida w’u Rwanda yari anafite umujyanama wihariye ukomoka mu Busuwisi.
U Busuwisi bwirengagije akarengane kakorerwaga Abatutsi
Anne Emery-Torracinta yifashishije inyandiko zitandukanye mu gusuzuma uruhare rw’u Busuwisi mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yibanze ku buryo Leta y’u Busuwisi n’abaturage b’icyo gihugu bitwaye imbere y’ivangura n’ibikorwa by’urugomo byakorerwaga Abatutsi, cyane cyane mu gihe ibyo bikorwa byagiraga ingaruka zitaziguye ku mishinga y’ubutwererane u Busuwisi bwateragamo inkunga mu Rwanda.
Ubushakashatsi bwe bugaragaza ko nubwo hari abaturage b’u Busuwisi ku giti cyabo bamaganye akarengane n’urugomo byakorerwaga Abatutsi, ubuyobozi bw’icyo gihugu bwabyirengagije.
Nibura kugeza mu 1990, u Busuwisi ntibwari bwarahinduye icyerekezo cy’ubutwererane bwabwo n’u Rwanda ngo bushyire imbaraga mu mishinga igamije kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Ntabwo kandi bwigeze bukoresha ijambo bwari bufite nk’umwe mu baterankunga bakomeye b’u Rwanda, ngo bushyire igitutu ku butegetsi bw’icyo gihe kugira ngo buhagarike ivangura n’itotezwa ry’Abatutsi.
Mu bandi iki gitabo kigarukaho harimo Musenyeri André Perraudin, ukomoka mu Busuwisi, wagize uruhare rukomeye mu mateka y’u Rwanda guhera mu mpera z’imyaka ya 1950, akaba n’umwe mu bashyigikiye ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu biganiro kuri iki gitabo hagarutswe kandi ku kuba u Busuwisi bwarakiriye Col Pierre Célestin Rwagafilita, wahoze mu buyobozi bukuru bwa Jandarumori y’u Rwanda, ku wa 3 Kamena 1994, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikomeje.
Ni umwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda Gen Jean Varret w’Umufaransa yagiye agaragaza ko bavugaga ku mugambi wo kurimbura Abatutsi kuva mu 1990.
Binyuze muri ubu bushakashatsi, Anne Emery-Torracinta agaragaza ko kutita ku karengane gakorerwa abandi no kubura ubutwari bwo kugira icyo ukora mu kukarwanya biri mu bishobora gutuma Jenoside ibaho.
Igitabo cya Anne Emery-Torracinta cyasohowe ku wa 28 Gicurasi 2026.
Uyu mwanditsi yigishije amateka i Genève kugeza mu 2013, ubwo yatorerwaga kujya mu buyobozi bwa Cantone ya Genève, aho yamaze imyaka 10 ashinzwe uburezi, amahugurwa n’urubyiruko.















Ibitekerezo 0